Published Friday , on 2 February 2018, 13:27:58 by Jean Claude Muvunyi

Nyuma y’aho abenshi mu bagenerwabikorwa b’imiryango itari iya Leta batangarije itangazamakuru ko batamenya aho ibyo babona bitangwa n’iyo miryango biba byaturutse, twashatse kumenya impamvu ibitera twegera imwe muri iyo miryango ikorera mu karere ka Karongi ndetse na Rutsiro.

Imwe yadutangarije ko uburyo isanzwe ikoresha mu kumenyekanisha ibikorwa bya yo buhagije mu gihe indi yatubwiye ko itinya ikiguzi ibitangazamakuru byayishyuza ariko na none hari itinya ko itangazamakuru ryavuga inenge ziyigaragaramo.

Nka Caritas, Gimbuka Rurangirwa uyishinzwemo kwita ku mirire y’abana muri Rutsiro, yabwiye umunyamakuru wa Nonaha.com ko babicisha mu rusengero kandi ngo abona bigera ku bagenerwabikorwa n’ubwo usanga bashinja abaturage kumva nabi, abaturage na bo bakabashinja kubaturaho ibintu batarabanje kubasobanurira.

Uwera Olive, umukozi wa ARBEF mu ivuriro rya Karongi ahamya ko itangazamakuru ryaba umufatanyabikorwa mwiza mu gukangurira no kugeza ku bagenerwabikorwa ibikorwa ikora.

N’ubwo ariko imwe bikimeze gutya, iyabashije gukorana n’itangazamakuru ihamya ko byatanze umusaruro ufatika kandi ikanemeza ko izaguma gufatanya na ryo.

RWAMREC ni umwe muri iyo miryango ikunda gukorana n’itangazamakuru, Ntagwabira Fabien ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wa RWAMREC witwa prevention plan ugamije guca amakimbirane mu muryango cyane cyane bijyizwemo uruhare n’umugabo, ahamya ko nyuma yo kubona uruhare ubufatanye n’itangazamakuru bufite biteguye gukomeza gukorana bya hafi na ryo.

Action Aid na yo ihamya ko itangazamakuru ari wo muyoboro wihutisha ubutumwa kandi ukanatuma abagenerwabikorwa basobanukirwa byimbitse icyo iyi miryango iba ibazaniye. Ibi bihamwa na Kacyibibi Annet uhagarariye Action Aid muri Karongi.

Itanagazamakuru ni ikiraro gihuza abaturage n’inzego zibareberera, bityo rero ntibagakwiye kujya baturwaho ibintu nk‘uko bamwe mu babareberera baba inzego za Leta cyangwa abikorera bajya babigenza. Iyo ibintu binyuze mu itangazamakuru abaturage babona umwanya uhagije wo kubikurikirana ndetse bakanabisobanukirwa kurushaho.