Published Wednesday , on 25 July 2018, 18:54:13 by Jean Claude Muvunyi


Musoni Protais uyobora umuryango uharanira ukwigira kwa Afurika ishami ry’u Rwanda, Pan-African Movement Rwanda, avuga ko urubyiruko rw’Afurika ruhinduye imyumvire ntacyayibuza gutera imbere.

Ibi yabitangarije mu nama mpuzamahanga y’iminsi ine iri kubera i Kigali kuva none tariki 25 kugera 28 Nyakanga 2018, ihuriwemo n’urubyiruko n’abanyeshuri bo mu bihugu bigera kuri 30 bya Afurika rusaga 2000.

Iyi nama igamije gucengeza muri uru rubyiruko imyumvire y’Ubunyafurika (Pan-Africanism) bizarufasha gutanga umusanzu wa rwo mu kubaka Iterambere rirambye (SDGs) ndetse no ku ntego umuryango Nyafurika (AU ) wihaye kugeraho muri 2063.

Agaruka kuri imwe mu myumvire rufite, Musoni yavuze ko umubare munini wa rwo ucyumva ko ubuzima bwiza buboneka ahandi hatari muri Afurika.

Yongeyeho ko usanga rutaribonamo ubumwe nk’Abanyafurika. Yakomeje akangurira uru rubyiruko kwitinyuka rukajya mu myanya y’ubuyobozi.

Agira ati "Usanga umwe yibanda ku gihugu avukamo kandi baramutse bahuje imbaraga bagera kuri byinshi.”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iyi nama bavuga ko bagiye kuba isoko y’ impinduka, baharanira icyateza Afurika imbere. Mutabazi Jean Paul ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko agiye gufatanya n’ubuyobozi agafasha urundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kwitabira inama guhindura iyi myumvire, arwigisha ubufatanye ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge na ruswa.

Ibi kandi byanashimangiwe na Prof. Lumumba uzwiho kuba impirimbanyi y’ubumwe no kwigira by’Afurika, yagize ati ”usanga abatari Abanyafurika baza bakayobora buri kimwe hano muri Afurika. Ibi biterwa n’uko baba bafite amafaranga kuturusha. Ariko muramutse mufite ubushake, Afurika ifite byose waheraho ugakira ukabasha kwigira.”

Ndayisaba Eustache uyobora Ihuriro ry’abanyeshuli bo muri Kaminuza y’u Rwanda bafite izina ry’ubutore ry’Intagamburuzwa , yavuze ko agiye gufatanya n’abo ayoboye kumvikanisha neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse no guharanira ubumwe bw’Abanyafurika.

Ifoto rusange y’abayobozi bitabiriye ifungurwa ry’iyi nama