Published Monday , on 23 July 2018, 13:55:00 by Christophe Hitayezu


Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2018, i Kigali mu Rwanda haratangira inama ya 7 ihuza abanyeshuri bo mu bihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika bakaganira ku bibazo uyu mugabane ufite bagamije kubishakira ibisubizo, ni ku nshuro ya mbere iyi nama igiye kwibanda kuri Afurika.

Mu bizaganirwaho muri iyi nama harimo ibihe bigoye Afurika yanyuzemo aribyo ubucakara, ubukoroni n’ ibindi. Iyi nama ibaye mu gihe Afurika bivugwa ko yigenze ariko ikibangamiwe n’ubukoroni mu ishusho nshya, kuko itarigenga mu by’ubukungu.

Iyi nama y’ iminsi itatu izahuza abanyeshuri bo mu bihugu birimo Singapore, u Bwongereza, u Buhinde, Afurika y’ Epfo, Iles Maurice, u Burundi, Benin, Sudan, Cameroun, Gambia, Maroc, Ghana, Sierra Leone, Togo, Tchad,Nigeria, Mozambique, Tanzania, Zimbabwe, Zambia, Botswana, Namibia, Malawi, Kenya, Uganda, n’u Rwanda.

Mu bizaganirwaho harimo iteganyanyigisho y’Afurika, uburyo Afurika yagira indangagaciro zimwe, n’uburyo Afurika yabyaza umusaruro umuco gakondo wabo binyuze mu bihangano.

Iyi nama ikazitabirwa n’abanyeshuri basaga igihumbi na magana arindwi kandi bakazanasangizanya udushya bamwe muri bo bahanze.