Published Wednesday , on 18 July 2018, 09:01:47 by Jean Claude Muvunyi

Abahagarariye imishinga irwanya indwara zirengagizwa n’abaterankunga bayo baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu kuva kuri uyu wa 17 kugera kuwa 19 Nyakanga 2018. Ni inama yateguwe n’umuryango wita ku buzima ku Isi (World Health Organization - WHO) ufatanyije na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Ifoto rusange y’abitabiriye inama

Ikegeranyo cyakozwe n’agashami gashinzwe gukurikirana izi ndwara kazwi nka ESPEN (Expanded Special project for elimination of Neglected Tropical Diseases) muri 2017 kigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’igice bandura izo ndwara kandi ko 39% ari abo muri Africa.

N’ubwo ariko iyi mibare ivuga ibi, Minisitiri w’ubuzima Dr. Gashumba Diane yabwiye itangazamakuru ko mu Rwanda zidakanganye kuko haboneka gusa inzoka zo mu nda ndetse na bilariziyoze iri ku kigero cya 1.9%.

Agira ati "Ziriya ndwara za Trachoma (indwara itera ubuhumyi) za Togo zaciye burundu iwacu ntihaba ndetse n’izindi zitandukanye."

Gashumba yabwiye abitabiriye iyi nama ko bimwe mu byafashije u Rwanda harimo ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwegereza abaturage amavuriro.

Ibi kandi biremezwa na Mbonigaba Jean Bosco uyoboye by’agateganyo agashami gashinzwe gukurikirana izi ndwara muri Minisiteri y’ubuzima, aho avuga ko kuba u Rwanda rufite abajyanama b’ubuzima kugera ku rwego rw’umudugudu ari kimwe mu birufasha guhashya izi ndwara.

Izi ndwara zikunze guterwa n’umwanda, u Rwanda rukaba rurajwe ishinga no kwegereza abaturage amazi meza ndetse no kongera ubukangurambaga bwo kugira umuco wo gukaraba intoki buri gihe n’amazi meza ndetse n’isabune.

Ubu u Rwanda rwamaze guhugura abaganga bagera ku 45000 ibyerekeye n’izi ndwara.

Dr. Maria Rebollo Polo uhagarariye WHO AFRO yavuze ko imiti y’izi ndwara itangirwa ubuntu ariko ko hari benshi bakizifata nk’aho ntacyo zitwaye kandi hari benshi zica, zigatera ubumuga ndetse n’ubukene.

Zimwe muri izo ndwara ni Lymphatic filariasis, onchocerciasis, soil-transmitted helminthiasis, schistosomiasis ndetse na trachoma.