Published Friday , on 23 February 2018, 15:28:37 by Christophe Hitayezu

Mu gihe ibibazo by’abagenzi mu mujyi wa Kigali bikomeje kuba ingutu kubera ubwinshi bakamara amasaha ku byapa bimwe na bimwe na Gare mu mujyi wa Kigali, hagiye gutangizwa uburyo buzunganira ubwo kongera umubare w’imodoka aho abagenzi bazajya bagera ku cyapa cyangwa muri Gare bagakanda akuma gaha ubutumwa abashinzwe imodoka zinyura mu nzira berekezamo bakohererezwa ibatwara.

Ibi bitangajwe n’isosiyeti itwara abagenzi mu buryo rusange mu mujyi wa Kigali, RFTC, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare ubwo yavugaga ku inozwa rya serivisi zo gutwara abagenzi.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abikorera kunoza serivisi ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RFTC, Kihangire Bishop, avuga ko ubu buryo buzashyirwa ku byapa byose bitarenze muri Kamena uyu mwaka wa 2018.

Bwana Kihangire agira ati "Bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2018, kuri buri cyapa gitegerwaho imodoka mu mujyi wa Kigali hazaba hari utwuma umugenzi akandaho uko ahageze, tugahita tubona ko kuri icyo cyapa hari umubare runaka w’abagenzi, bityo tukaboherereza imodoka ibatwara hatabayeho gutonda imirongo miremire".

Avuga kandi ko hari ubundi buryo nabwo buzafasha guca gutegereza imodoka, aho umuntu azajya yandika *77# muri telefone ye akemeza agahita abona imodoka iri hafi bitewe n’aho agana, akamenya n’iminota agomba kugerera ku cyapa kimwegereye akahagera ahahurira na yo.

Asobanura ko izi gahunda zose ari iza Leta y’u Rwanda atari iza RFTC gusa cyangwa indi sosiyeti itwara abagenzi, ari yo mpamvu zizaba zikoreshwa ku byapa byose na Gare byo mu mujyi wa Kigali.

[Ifoto] Kihangire Bishop

Uretse ubu buryo bw’ikoranabuhanga, bitarenze muri Werurwe uyu mwaka, ngo hazaba hashyizweho uburyo bwo guharira imihanda imwe n’imwe imodoka zitwara abantu mu buryo rusange, ku buryo imodoka zindi zitemererwa kuhaca mu bihe abagenzi baba ari benshi ku byapa, ibi bikazatuma abagenzi badakererwa muri gahunda zitandukanye bagiyemo.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 20 Gashyantare, ku cyapa cyo mu mujyi rwagati ahazwi nko kuri ’City Plaza’, twahasanze umurongo muremire w’abagenzi berekezaga Kimironko abandi i Remera, umubyeyi umwe muri bo yagize ati “Hari ubwo umuntu agera aha saa moya akabona imodoka saa tatu z’ijoro, izihaca nyinshi ziba zuzuye ituzuye nayo usanga ifata nk’umwe cyangwa babiri. Ku manywa nta bagenzi benshi baba bahari ariko ku mugoroba kiba ari ikibazo gikomeye."

Kuva mu mwaka wa 2014, havuguswe imiti myinshi ku kibazo cyo gutwara abantu mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali, tagisi nto zizwi nka ’Twegerane’ zaraciwe, amasosiyete atatu yegukana isoko ndetse buri imwe muri zo iharirwa imihanda igomba gukoreramo, ubugari bw’imwe mu mihanda burongerwa, ariko kugera magingo aya ntirabasha gukemura mu buryo burambye iki kibazo.

Abagenzi baracyatonda imirongo miremire bategereje imodoka