Published Friday , on 6 July 2018, 19:47:01 by Christophe Hitayezu


Umuvuzi w’amatungo atera inka intanga

Bamwe mu bavuzi b’amatungo bavuga ko kutagira uburyo bw’inyoroshyangendo bidindiza zimwe muri serivisi bagenera aborozi kuko akenshi kubageraho bisaba gukora ingendo ndende.

Ibi byagarutsweho tariki 2 Nyakanga mu gikorwa cyo guha ibikoresho by’akazi abatekinisiye mu bworozi 85 bari mu bahuguwe n’umushinga Rwanda Dairy Development Project (RDDP) ku bufatanye n’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda (RCVD), ku buryo bwo gutera inka intanga.

Twizeyimana Innocent, umwe mu bahuguwe avuga ko hari bamwe bakora aka kazi hari byinshi batazi kandi aborozi ari bo bizeye, n’ibyo bazi bakabura ibikoresho byo kubikora ugasanga bibaye imbogamizi ikomeye mu kukanoza, ari na ho yahereye ashima uyu mushinga watekereje kubaha ubumenyi n’ibikoresho.

Gusa mu rwego rwo gutanga serivisi inoze kandi yihuse, aba baveterineri bavuga ko hari imbogamizi y’ingendo bakora bajya mu borozi hirya no hino gutanga serivisi, bityo bagasaba ko banafashwa kubona uburyo bw’inyoroshyangendo.

Umuhuzabikorwa wa RDDP avuga ko hari gahunda yo kubunganira iki kibazo na cyo kigakemuka, yagize ati "Dufite gahunda ko guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga tuzakorana na BDF umuveterineri ushaka kugura Moto tukamwunganira 50%. Ni ngombwa ko mugaragaza uruhare rwanyu, ntago Leta izabaha ibintu by’ubuntu, nimutekereze uko mwabona 50% mushake uko mwabona ibindi bikoresho birimo na moto kugirango mubashe kugera ku borozi."

Uwitonze Solange, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yasabye aba baveterineri kujya bakurikirana uwo bahaye serivisi cyane cyane gutera intanga, bagakurikirana inka kugeza ibyaye kandi anabizeza ko bazabihererwa andi mahugurwa yihariye vuba.

Abavuzi b’amatungo bahuguwe ni 107 bagizwe n’abaveterineri b’imirenge 46 barimo abagabo 40 n’abagore 6 ndetse n’abikorera 61 barimo abagabo 52 n’abagore 9, bikaba biteganyijwe ko bose bazagenerwa ibyo aba 85 muri bo bahawe.