Published Friday , on 2 March 2018, 21:02:00 by Christophe Hitayezu

Tariki ya mbere n’ebyiri Werurwe yari iminsi y’imurikabikorwa ry’imiryango itari iya Leta ryaberaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nka ’Camp Kigali’, iminsi 2 gusa benshi bakumva ari mike cyane ariko imiryango igera ku 148 yaryitabiriye yarigiriyemo ibihe byiza kandi yishimira ko rizajya riba buri mwaka.

Iyi minsi yabaye iyo kumurika ibikorwa iyi miryango ikora ndetse n’abagenerwabikorwa bayo bamwe yari yabazanye nk’abahamya b’ibyo igeza ku baturage.

Abagenerwabikorwa b’imwe mu miryango itari iya Leta bitabiriye kwerekana ibyo yabagejejeho

Abaryitabiriye bavuga ko wabaye umwanya wo guhura no kumenyana, ndetse bakagaragaza uruhari bafite mu iterambere ry’abanyarwanda dore ko akenshi ibikorwa bakora bidakunze kumenyekana.

Uretse kumenyekanisha ibyo bakora kandi, indi nyungu ni ibiganiro nyunguranabitekerezo byabaye ku munsi wa kabiri waryo, aho bahujwe n’ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga, bagasangira ubunararibonye bafite binyuze mu biganiro byagenderaga ku nsanganyamatsiko ahanini zishingiye ku iterambere ry’igihugu kuko bose ari abafatanyabikorwa bacyo.

Ibiganiro byabaye umunsi wose byunguye bamwe ibitekerezo bishya

Muri ibi biganiro kandi banaganiriye ku mbogamizi bamwe bahura nazo ndetse bungurana ibitekerezo by’uko ibikorwa byabo byarushaho kunozwa no kugirira akamaro abagenerwabikorwa babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, Silas Sinyigaya, avuga ko ari ikibazo kuba uruhare rw’imiryango itari iya Leta rudakunze kugaragarira abaturage, yagize ati "Hari abibaza icyo imiryango itari iya Leta ikora, kandi irakora cyane ntiba yaruhutse ariko kenshi ibyo bakora ugasanga abenshi batabizi, uyu rero ni umwanya wo kugirango bagaragaze ibyo bakora".

Silas Sinyigaya, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sosiyete Sivile

Kabagambe Ignatius, umuyobozi wa Apex Media & Promotions yateguye iri murikabikorwa, avuga ko babonye ko ari ngombwa gushakira iyi miryango urubuga yahuriraho igasangira ibitekerezo kandi ikerekana ibikorwa byayo.

Ignatius Kabagambe avuga ko uyu mwanya wari ngombwa ngo bahuzwe baganire banerekane ibyo bakora

Bwana Kabagambe yagize ati “Icyo twamaze kubona cyanashingiweho no kugira ngo dutegure ibi bikorwa ni uko twasanze hari ibintu byinshi byiza bakora ariko rimwe na rimwe ntibigaragare neza nk’uko bikwiye kugaragara.”

Kangwagye Justus, Umuyobozi mu Rwego rw’Imiyoborere (RGB) ushinzwe Ishami rishinzwe imiryango itari iya Leta n’Ishingiye ku iyobokamana, yavuze ko iki gikorwa cyerekanye imbaraga z’abikorera, ibyiza bageza ku baturage b’u Rwanda, no guhuza n’imiryango mpuzamahanga.

Agira ati “Hari igihe imiryango mpuzamahanga iza mu gihugu isaba gukorera abantu bakabona imodoka zigenda, zigaruka zanditseho abantu ntibamenye icyo zikoramo, ntibamenye aho zigana n’abazirimo bakavuga ko bakorera abaturage gusa. Ibi birafasha umuntu wese kumenya umufatanyabikorwa we, n’ikerekezo igihugu cyacu kihaye cyo kumurika ibyo dukora, tugakorera mu mucyo, bigakorwa neza.”

Kangwagye Justus ashimangira ko ari ingenzo kumurika ibyo ibyo ukora

Mu gihe mu Rwanda habarurwa imiryango itari iya Leta isaga 2000, ngo haracyari ikibazo cy’uko imwe n’imwe yanga kumurika ibikorwa byayo ngo bitiganwa cyangwa ingengo y’imari ikoresha ikamenyekana nk’uko bikunze kuvugwa, ngo gusa hari icyizere ko umwaka utaha umubare w’abamurika uziyongera kuko haba hari n’abatarabonetse kubera ko bashobora kuba batarabiteganyije mu ngengo y’imari yabo.