Published Wednesday , on 5 September 2018, 21:06:31 by Jean Claude Muvunyi


Minisitiri w’intebe Ngirente Edouard n’uw’Ubuhinzi Mukeshimama Geraldine mu gutangiza inama ya AGRF

Ihuriro ry’ibihugu by’Afurika ryiga uko ubuhinzi bwavugururwa (AGRF) ribaye ku nshuro yaryo ya munani, kuri uyu wa 05 Nzeri 2018 ryatangiye inama ngarukamwaka i Kigali ikazamara iminsi ine, Minisitiri w’intebe Ngirente Edouard ayitangiza yagarutse ku kuba ubuhinzi bw’Afurika burushaho gutanga icyizere

Ibi ari kubishingira ku kuba abahanga bakomeje gushaka icyatuma buryohera urubyiruko nko guteza imbere ikoranabuhanga rikoreshwamo, kuzana amamashini ahinga, kuhira ndetse no gukoresha imbuto nziza n’amafumbire.

Dr. Kalibata Agnes uhagarariye AGRA yavuze ko bazakomeza gukora uko bashoboye ngo ubuhinzi bukorwe ku buryo bubyara inyungu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubunzi n’ubworozi Nsengiyumva Fulgence yemeza ko ibi byagerwaho kuko Afurika ifite ibyibanze bihagije ari byo ubutaka, amazi ndetse n’abaturage.

Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda Mukeshimama Geraldine we yavuze ko iki ari cyo gihe ngo abantu bareke guhinga nk’umuco ahubwo bagomba kubikora kinyamwuga.

Xavier Leprince uyobora ikigo kitwa Syngenta giteza imbere abahinzi bo muri Afurika y’iburasirazuba no mu majyepfo yayo kibinyujije mu guhugura abahinzi yadutangarije ko babona bigenda bitanga umusaruro uhagije.

Abatuye Afurika bakomeje kwiyongera, abahanga bakunze kugaruka ku kuba hakenewe imbaraga zidasanzwe ngo ubuhinzi bunozwe bityo abayituye babone ibiribwa bihagije.