Published Wednesday , on 24 July 2019, 18:35:13 by Christophe Hitayezu

Umuyobozi wungirije uhagarariye FAO mu Rwanda, Dr. Otto Vianney Muhinda, avuga ko uruhare rw’abikorera mu gushora imari mu buhinzi rukwiye kuba runini kurusha uko Leta ishyiramo amafaranga kugirango burusheho gutera imbere.

Ibi yabigarutseho mu nama y’iminsi ine iteraniye i Kigali kuva kuwa Kabiri tariki 23 Nyakanga, yiga ku ruhare rw’abikorera mu gutuma ubuhinzi bugaburira abatuye Isi, ni inama yitabiriwe n’ibihugu bitandatu.


Inama yitabiriwe n’ibihugu bitandatu

Dr. Muhinda agira ati "Ishoramari rya Leta ni ngombwa mu buhinzi, cyane cyane mu kwerekana icyerekezo, ariko iyo bamaze kumva icyerekezo, abikorera ku giti cyabo nibo batuma ubuhinzi butera imbere."

Akomeza agira ati "Urebye ku Isi yose niko byagiye bigenda, ndetse no kugirango umubare w’abahinga ugende ugabanuka, ni uko abikorera baba bashyizemo amafaranga menshi bagatanga n’akazi".

Ade Freeman uhagarariye gahunda za FAO muri Afurika, avuga ko ubusanzwe ibihugu bisabwa gushyira nibura 10% by’ingengo y’imari yabyo mu buhinzi buri mwaka, gusa n’ubwo byinshi mu bihugu bya Afurika bitarabigezaho, avuga ko FAO ikora ubwunganizi bwaba ubw’amafaranga ndetse n’imishinga igamije kongerera ubumenyi abakora mu buhinzi.


Ade Freeman ari mu bitabiriye iyi nama

Kugeza ubu imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi igaragaza ko ishoramari ry’abikorera mu buhinzi bw’u Rwanda rikiri kuri 5%, zimwe mu mpamvu zitangwa ni uko Banki zitizera imishinga y’ubuhinzi ngo ziyihe inguzanyo, ariko kandi myinshi muri yo ikaba inigwa nabi.