Published Monday , on 13 August 2018, 23:09:50 by Uwimana Joselyne


Ku munsi wa mbere wo kwamamaza abakandida Depite, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryiyamamarije mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro ribagezaho imigabo n’imigambi yaryo.

Abarwamashyaka ba DGPR bagaragarije abanyamuhanaga ibyo bazabakoreraho ubuvugizi nibaramuka babagiriye icyizera bakabatora ngo babahagararire mu nteko nshingamategeko.

Mawombi Carine ni Vise Perezida wa mbere muri iri shyaka, yagize ati ”nitugera mu nteko tuzakora ubuvugizi ku bintu byinshi nko ku burezi tuzavuganira mwarimu babe bamuzamurira umushahara kuko ntabwo yatanga uburere kandi ashonje, ikindi mu burezi ni uko tuzakora ubuvugizi indimi zikagira amasaha angana mu myigishirize kuko hari indimi zidahabwa agaciro kangana”.

Dr. Frank Habineza, Perezide w’iri shyaka nawe avuga ko hari byinshi bazakoraho ubuvugizi, ati ”hari imihigo myinshi tuzageza mu nteko tubona bitameza neza, hari nk’ikibazo cyitangwa ry’amasoko ugasanga hari ibigo bimwe byiharira amasoko ibindi byaburijwemo, icyo tuzagikoraho ubuvugizi, ikindi twakora ubuvugizi hakajyaho ikigega gishinzwe gufasha abanyamakuru, hari n’ibindi byinshi tubona twakorera ubuvugizi bigahinduka nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza umuntu agategereza igihe kirekire atabwivurizaho, ibyo na byo tubona bikwiye gukemuka”.

Dr. Frank Habineza avuga ibyo ishyaka ayoboye rizagiramo uruhare niribona imyanya mu nteko

Bamwe mu baturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ya DGPR nabo hari ibyo bifuza ko bazabagereza mu nteko, Nsanzimana Evariste yagize ati ”twumvise ibyo bazajya kutugereza mu nteko nshingamategeko, jyewe ndifuza ko bazatuvuganira hakazavaho imisoro ku butaka bw’umuntu cyangwa inzu umuntu atuyemo wenda bakajya bishyuza amazu bacururizamo ariko inzu umuntu atuyemo ntisore”.

Ishyaka riharanira demokarisi no kurengera ibidukikije ryatanze abakandida 32 harimo abagore 14, nyuma ya Muhanga, ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza bazerekeza mu karere ka Kirehe.