Published Friday , on 25 May 2018, 13:34:23 by Christophe Hitayezu

Uwitwa NAGASARO Gloria mwene RURANGIRA John na MUBERANYANA Jane utuye mu mudugudu wa Rugero, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali;

Yasabiwe uburenganzira bwo kongera izina RURANGIRA mu mazina asanganywe Nagasaro Gloria akitwa NAGASARO RURANGIRA Gloria.

Impamvu atanga ni uko izina Rurangira ari izina rya Se ashaka kwitwa nk’izina ry’umuryango. Ikindi ni uko iri zina yarikoresheje ku nyandiko ze z’amashuri.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kongera izina RURANGIRA mu mazina asanganywe NAGASARO Gloria bityo akitwa NAGASARO RURANGIRA Gloria mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.