Published Wednesday , on 18 April 2018, 18:32:26 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Johnny White ni itsinda rigizwe n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Jack 5Son na Bwaidy, rivuga ko ryiteguye kumurika umuzingo (Album) bise Sokuru bakoresheje uburyo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda bw’ikoranabuhanga rya murandasi (online).

Abasore bagize itsinda Johnny White

Aba bahanzi bibanda ku njyana ya Hiphop na Afrotrap biteganyijwe ko Album yabo izaba yageze hanze tariki ya 20 Mata 2018.

Umwihariko w’iyi Album ni uko imurikwa ryawo rizabera kuri murandasi, ku mbuga nsakaza majwi n’amashusho zitandukanye nka YouTube, Spotfy, Sound Cloud, Google play na Amazon.

Twashatse kumenya impamvu yabyo maze umwe mu bagize itsinda, Jack 5son ati "Impamvu twifuje gukoresha uburyo bwa platforms ni ukugira ngo album tubanze tuyamamaze bihagije, na mwe muzi neza ko Ikoranabuhanga risakaza amakuru vuba kandi ahantu hatandukanye, hanyuma icyo bizatumarira ni uko igihe cyo gukora igitaramo abantu bazaba barumvishe neza indirimbo zacu ndetse bakagira amatsiko yo kuzabona iyo album imbona nkubone."

Iyi Album igizwe n’indirimbo nka Biremewe, Twihagazeho, Ni shine, Tegerereza, Confidence, Kipaji, Washa, Imbaraga, Tutapanda na abo turi bo, zirimo n’izifite amashusho.