Published Tuesday , on 6 March 2018, 22:12:00 by Christophe Hitayezu

Ku bufatanye na Leta y’u Rwanda by’umwihariko ibitaro byitiriwe umwami Faisal bikorera i Kigali mu Rwanda, itsinda ry’abaganga b’abanyamerika bazobereye kuvura indwara z’umutima ryitwa ’Team Heart’ rimaze gucungura ubuzima bw’abanyarwanda ryavuye izi ndwara bagera ku 164 mu myaka 11 ishize ritangiye iyi mikoranire.

Uyu mwaka, abarwayi 16 bafite ibibazo by’indwara z’umutima ni bo bavuwe n’abaganga ba ’Team Heart’ hagati y’amatariki 26 Gashyantare 2018 na tariki 6 Werurwe 2018.

Bamwe muri 16 bavuwe indwara y’umutima na Team Heart muri uyu mwaka

Mu byakorewe aba barwayi harimo no kubagwa imitima, igikorwa ubusanzwe gisaba asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe kugirango yoherezwe kuvurirwa hanze.

Dr. Evariste Ntaganda ushinzwe kurwanya indwara z’umutima mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko 15,9% by’abanyarwanda bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru hakaba n’abandi barwaye diabete zishobora kuba intandaro y’indwara z’umutima, agira ati "Ubutumwa twatanga ni uko abaturage birinda indwara ariko bakanisuzumisha hakiri kare kugirango hirindwe impfu zituruka ku ndwara z’umutima".

Umwe mu baganga batangije ’Team Heart’, Prof. Morton R. Bolman, avuga ko mu mwaka wa 2011 itsinda ryabo ry’abaganga ryasuzumye abanyeshuri ibihumbi mu mujyi wa Kigali basanga 6.8 ku bana igihumbi bafite ikibazo cy’indwara z’umutima, iki ngo kikaba ari ikibazo gikomeye mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Team Heart, Morton R. Bolman

Mu mwaka wa 2020, u Rwanda rurateganya kubaka isuzumiro rizajya ryifashishwa mu buvuzi bw’indwara z’umutima nk’uko Dr. Ruhamya Nathan ukuriye ubuvuzi bw’izi ndwara mu bitaro byitiriwe umwami Faisal abivuga, yagize ati "Ni ukubaka Laboratory yo kuvura indwara z’umutima utabaze, hari ukuntu ucisha akuma mu miyoboro y’amaraso kakagenda ku mutima, ushobora gushyiramo na ’valve’ utabaze, ushobora gufungura umuyoboro w’amaraso utabaze, iyo niyo tugiye kubaka".

Dr. Ruhamya Nathan ukuriye ubuvuzi bw’indwara z’umutima

Bamwe mu bavuwe indwara y’umutima icyo bahuriraho ni uko bari bayimaranye igihe kinini, bahumeka nabi, baruka amaraso ndetse no gucika intege, umwe muri bo ati "Barakoze Imana izabahe umugisha, sinarinzi ko bamvura ngo nkomeze ubuzima bw’ishuri, sinumvaga ko nanjye nzongera gusubira mu ishuri ngo nige nta kibazo".

Mukanzayirambaho Christine w’imyaka 16 ukomoka muri Ngoma wabazwe nyuma y’imyaka ibiri amenye uburwayi bwe, asobanura uko yari amerewe yagize ati “Nagiraga ntya nkaba nikubise hasi ntazi uko bigenze, abana turi kumwe tugiye ku ishuri bakagira ubwoba kuko nahitaga mva amaraso mu mazuru, mu kanwa no mu matwi. Mbere bavugaga ko ari igicuri ariko kwa muganga ni bo bemeje ko ari umutima wendaga kumpitana”.

Iri tsinda rya Team Heart rikorana n’inzobere z’abaganga b’abakoranabushake 67, ryatangiye kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2007, iyi ikaba yari inshuro ya 11, bakaba bamaze kuvura abantu 164