Published Thursday , on 6 September 2018, 10:15:36 by Jean Claude Muvunyi

Nyuma yo kubona ko igishushanyo mbonera cy’imikoresherezwe y’ubutaka cya 2004 kitajyanye n’intego ndetse n’umuvuduko u Rwanda ruri kugenderaho, Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF) yatangiye kukivugurura, aho kuri uyu wa 05 Nzeri 2018 yeretse abafatanyabikorwa bayo aho bigeze.

Umunyamabanga wa Leta muri MINILAF, Musabyimana Jean Claude yavuze ko kuba imyubakire yari ikomeje kwibasira ubutaka buhingwaho, byatumye bakaza ingamba mu myubakire.

Yagize ati "Ubu twemeje ko ikibanza cyo kubakamo inzu yo guturama kitazajya kirenza metero kare 30".

Avuga ko abantu bagomba gutura begeranye ndetse bakanubaka amagorofa ngo bature ariko banasigarane ubutaka bwo guhinga.

Aya mavugurura abayeho nyuma yo gusanga ko igishushanyombonera kitakijyanye n’intumbero ndetse n’umuvuduko u Rwanda ruriho nk’uko twabitangarijwe na Nteziryayo Florien ushinzwe ishami ry’ubutaka muri MINILAF.

Nteziryayo yavuze ko basanze igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyari cyokozwe hagendewe ku cyerekezo 2020, ubu kikaba kigomba kuvugururwa ngo gihuzwe n’aho u Rwanda rwerekeza harimo no guteza imbere ubuhinzi.

Yagize ati "Ubu turi kwibanda cyane ku miterere y’ubutaka kugira ngo buri gice cy’ubutaka gikoreshwe ibyo kiberanye na cyo kuko mbere wasangaga hagenwa imikoreshereze yabwo hagendewe ku cyo ubukoresha ashaka gukora."

Musabyimana Jean Claude, umunyamabanga uhoraho muri MINILAF

Yakomeje avuga ko imitunganyirize y’iki gishushanyo yenda kugera ku musozo ku buryo kizatangira gukoreshwa bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.