Published Monday , on 25 June 2018, 16:42:00 by NONAHA

Ku ikubitiro mu Kuremera iyi miryango itishoboye, kuri uyu wa 16/06/2018, EPWGI yatangiriye ku muryango utuye I Bweramvura mu murenge wa JABANA, Akarere ka Gasabo, iwuha ibikoresho by’ibanze by’isuku birimo ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni, ndetse inawubakira akarima k’igikoni.

Uhagarariye uyu muryango, EMPOWER AND PROTECT WOMEN AND GIRLS (EPWGI), MUSHIMIMANA Josephine, ati “ Turusheho kugira uruhare mu mibereho y’abaturanyi bacu batishoboye , turushaho kubaba hafi , duharanira imibereho myiza n’iterambere ry’umurenge wacu , ni zimwe mu ntego z’Ihuriro ryacu, ni yo mpamvu turi hano uyu munsi.”

Uyu Muyobozi yakomeje avugako nta mpamvu nimwe yo kwirengangiza umuturanyi wawe, mugihe waba uzi neza ko atishoboye, kuko ngo umuturanyi aba agufatiye runini…...; kuri we asanga igikomeye kandi gifite agaciro kanini kiba ari umutima watekereje kuremera abatishoboye nk’abo.

Madame MUSHIMIMANA agaruka ku gikorwa cyo kuremera uyu muryango mu ijambo rye imbere y’abaturage yagize ati ”Mubyo twitwaje harimo ibikoresho by’isuku, mu gusigasira ko ubuzima bw’uyu muryango burushaho kuba bwiza, namwe mukomereze aho mu kubungabunga uyu muryango kandi gufashanya ni inshingano zacu nk’abanyarwanda, Imana ikomeze gufasha uyu muryango natwe hamwe nk’ubuyobozi turakomeza tuwube hafi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka bweramvura, RUGIRA Paul Chantal. Aravuga ati ”Badufitiye byinshi byiza, buriya iyo mwicaye hamwe mugashyira hamwe, mujya inama ifatika. Uyu muryango ufite intego ubushobozi.”

Akomeza avuga ko ubushake n’imbaraga zo kuremera abatishoboye mu tugali twose tugize Umurenge wa JABANA uyu muryango ufite ari inkunga ikomeye ku mibereho myiza y’abaturage b’uyu murenge.

Umujyanama w’ubuzima MUKARUGIRA Claudine, avuga ko k’ubufatanye na bamwe mu bagore batuye mu Kagali ka Bweramvura, ngo kubakira akarima k’igikoni abatishoboye, ni ngombwa kuri buri rugo, ngo kuko bifasha umwana kugira imikurire myiza ndetse n’abakuru bakarushaho kugira imibereho myiza, agira ati “N’ubwo twubatse igikingi cy’irembo, twubatse n’akarima k’igikoni nka bamwe mu bajyanama b’ubuzima, n’iwacu rero tujyende twishakemo ubundi bumenyi twubake n’ubwiherero mungo zacu aho dutuye, ni ikigaragaza ko tugiye dushyira hamwe twagera kure mu iterambere, abagore natwe turashoboye imirimo y’ubwubatsi twekuyiharira abagabo “.

Ndanga Patrice, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, ashima imiryango itari iya Leta, ikomeje kugira uruhare mu kuremera abatishoboye mu murenge wa Jabana.

Bwana NDANGA avuga ko ibi bizazamura imibereho y’imwe mu miryango itishoboye, anizeza ko n’ubuyobozi bw’uyu murenge bukomeje gusana amazu y’imwe mu miryango itishoboye, bikajyana no kubakira imwe mu miryango yahuye n’ibiza.

Abaturage bashishikarizwa kwita ku isuku, kutararana n’amatungo mu nzu, nka zimwe mu mpamvu z’indwara za hato na hato zituruka ku mwanda.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Jabana buhamya ko mu burezi bwihaye ingamba ko abana bose bagomba kwiga, bagategurira hamwe umuganda mu rwego rwo guhangana n’isuku, ngo bwiyemeje kandi guteza imbere ubutabera n’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’umwurenge wa Jabana buhamya ko hamwe n’abikorera bibumbiye mu makoperative bagira uruhare ruri ku kigero cya 80% mu kuzamura ubukungu bw’umurenge wa Jabana.