Published Friday , on 2 March 2018, 19:56:42 by Niyonsaba Habibu

Umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo yasinye amasezerano na ikompanyi ya Coca Cola yo kuzakora indirimbo izaririmbwa mu gikombe cy’isi kizabera i Moscow mu gihugu cy’u Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena uyu mwaka.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’Igikombe cy’isi cya FIFA, ubusanzwe rutegura iyi mikino ihuza ibihugu bikomeye ku Isi mu mupira w’amaguru, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA Gianni infantino, yavuze ko ku bufatanye na Coke bahisemo kuzakorana n’umuhanzi Jason Derulo kubera impano ye ndetse no kuba ari umwe mu bahanzi bakunzwe ku isi kubera indirimbo ze zirimo Tip Toe, Swalla, Talk dirty, wiggle ndetse n’izindi.

Jason Derulo azaririmba indirimbo itangiza igikombe cy’Isi

Biteganyijwe ko iyi ndirmbo izasohoka taliki ya 16 Werurwe 2018, izaririmbwa mbere y’uko amarushanwa y’igikombe cy’Isi atangira.

Mu myaka yashize abahanzi bagiye baririmba indirimbo zitangiza irushanwa ry’igikombe cy’isi barimo umuhanzikazi Shakira na Pitbull aho uyu mwaka hatahiwe umuhanzi Jason Derulo wigeze gukandagira mu Rwanda ubwo yazaga mu gitaramo cyo gusoza irushwanwa rya Primus Guma Guma Super Star ll taliki ya 28 Nyakanga 2012.