Published Saturday , on 15 June 2019, 22:58:19 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu 2015 bugaragaje ko igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 38% mu Rwanda, igihugu cyiyemeje ko mu mwaka wa 2024 cyizaba kiri nibura kuri 19%, iri janisha akarere ka Kamonyi kakaba kariyemeje kuriza munsi nyuma y’ingamba zikomatanye kagaragaza ko kashyizeho.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko ikibazo cyashyizwe mu maboko y’abafatanyabikorwa n’abaturage ngo barusheho kukigira icyabo. Yagize ati, “Tumaze kubona ko ari ikibazo kandi kinakomeye, twashyizeho gahunda zitandukanye. Igikomeye kirimo ni ukurushaho kwegera abo bana tunafatanyije n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturage muri rusange, tubagaragariza uko ikibazo kimeze no kubigiramo uruhare mu kudufasha kugikemura”.

Mu ngamba zafashwe avuga ko harimo igikoni cy’umudugudu, akarima k’igikoni ndetse no gushishikariza abaturage gutera ibiti by’imbuto, bikaba byaragabanyine iki kibazo ho hafi kimwe cya kabiri.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca, avuga ko hakozwe urugendo shuri bakarwigiramo ko abana bagomba kubakurikiranira mu bigo nderabuzima. Agira ati, “Twari dufite abana 700 bari mu mirire mibi, ariko nyuma y’urugendo shuri twakoze, abagera kuri 614 twahise tubasha gukemura ikibazo cyabo, abari bari mu mutuku bari 186 ariko uyu munsi hasigaye batatu. Icyo kwa muganga bakora si ibintu bikomeye ni ugufasha ababyeyi kumenya uko bategura indyo yuzuye n’uko bashobora kuyiha abana ndetse n’uburwayi bwuririra ku mirire mibi bukavurwa”.

Yongeraho kandi ko abafashijwe kuva mu kibazo cy’imirire mibi, basinya amasezerano ko abana batazayisubiramo kuko babaga bigishijwe uko bategura indyo yuzuye ndetse n’ibikenerwa babifite mu ngo.

Madamu Uwamahoro ashimangira ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bari munsi y’igipimo igihugu cyiyemeje. Agira ati, “Ku igwingira turi kuri 33%, bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ko muri 2024 tugomba kuzaba turi kuri 19%. Uko tugenda dufata ingamba, twumva twe tuzaba turi munsi y’iryo janisha rivugwa, ku buryo tuzava kuri 33% tukajya kuri 15%, ariko intego ni ukugera kuri 0% kuko nta mwana w’umunyakamonyi, nta mwana w’umunyarwanda ukwiye kugwingira kandi iby’ibanze Leta ibitanga ndetse n’abaturage ubwabo babyifitiye”.

Nyirajyambere Catherine, ni umuturage wo mu murenge wa Rukoma, akagari ka Gishyeshye mu mudugudu wa Gishyeshye, ahamya ko guhinga imboga iwe byafashije umuryango we w’abantu 11 kutagira ikibazo cy’imirire mibi, agira ati, “Byamfashije ko ntasohora amafaranga njya ku isoko kugura imboga, nkurikije uko muri uyu mudugudu twashishikarijwe guhinga akarima k’igikoni, usanga nta muntu ukigura imboga ndetse nta n’umwana uri mu mirire mibi”.


Akarima k’igikoni ka Nyirajyambere

Uretse ingamba zo kwigisha abaturage uko bategurira abana indyo yuzuye mu ngo zabo, ubuyobozi bw’aka karere bunavuga ko ifu ya Shisha kibondo n’amata Leta itanga, byafashije ndetse bigikomeza kunganira akarere guhangana n’iki kibazo.