Published Sunday , on 1 September 2019, 16:41:29 by Uwimana Joselyne

Abagore batuye mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama mu karere ka Nyarugenge bo bavuga ko kubungabunga ibikorwaremwzo bagejejweho babigize inshingano zabo kuko byabagiriye akamaro bakavuga ko ahanini aribo babihomberagamo kuko nk’ahubatswe umuhanda mbere utarahaza bahabategerega bakabambura.

Mukamana Console yagize ati: “Twebwe nka hano dutuye mu mudugudu wa Karama twihaye intego yo gukora umuganda buri wa Gatandatu, tugakora amasuku mu muhanda, tukavomera indabo zihateye n’ibindi byinshi ku buryo ibikorwa byose twegerejwe tubifata neza".

Uwiragiye Mediatrice yagize ati, “Ni byiza ko tumenya akamaro ko kwita ku bikorwaremezo kuko n’iyo amatara yapfuye usanga ari twebwe tubihomberamo, baradutega bakatwambura amasakoshi cyangwa bakaba batwambura amafaranga kuko ari twe banyantege nkeya, ni byiza rero ko dukwiye gufata iyambere mu kubyitaho".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime avuga ko ibikorwaremezo bigirira akamaro buri wese ariko by’umwihariko abagore, yagize ati, “Abantu bose bibagirira akamaro ariko cyane abagore kuko usanga aribo banyantege nkeya, ahangiritse imihanda nibo bahagwa cyane, ahatari amatara nibo bahamburirwa, ibyo byose rero bituma bagakwiye kubibungabunga cyane kurusha abandi bantu
bose".

Ubwo Perezida Paul Kagame yatahaga umudugudu wa karama kuri 03 Nyakanga 2019, yasabye abawugenewemo amazi kwita ku bikorwaremezo, yagize ati "Abahawe aya macumbi babanze bige kuyafata neza ubwabo, tutazumva haruwo yasenyukiyeho bikadusubiza inyuma, tukumva umwe wari wahawe inzu ngo yasenyutse yasubiye aho yari ari habi. Ikindi kandi mwahawe amazi, mwige kuyakoresha icyo yagenewe, muyafate neza ndetse na mwe ubwanyu mwifata neza mugira isuku."