Published Saturday , on 13 April 2019, 13:16:53 by Christophe Hitayezu

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abari abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 2019, kari agahinda katoroshye ariko bibutswa ko kubana na ko byashobotse kuko hari impamvu.


Bishop John Rucyahana atanga ikiganiro

Nyuma y’ikiganiro cya perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, cyagarutse ku kuba Jenoside itarakubise nk’inkuba ahubwo yateguwe, hatanzwe umwanya ku bakomoka ku bahoze bakora muri izo nzego bazize Jenoside, batanga ubuhamya bwakoze benshi ku mitima.

Mu kiganiro cya Bishop Rucyahana, yasabye guhangana n’icyakurura amacakubiri mu banyarwanda, yagize ati “Ntitwakwibuka ngo twicare twirengagize ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana. Tuzahora tuberaka ko ibyo batekereza n’ibyo bashaka bitazakunda. U Rwanda ntirwapfushije abantu gusa rwapfushije n’ubuntu, ariko Imana ishimwe ko ubuntu butapfuye buheriheri ari nayo mpamvu dufite abarinzi b’igihango”. Yongeraho ko ubumwe bw’abanyarwanda aribwo soko bavomamo imbaraga zo kongera kwiyubaka.

Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, Urujeni Sandrine, yanabwiye abitabiriye uyu muhango ko inzego z’ubuhinzi n’ababukoragamo nabo bagize uruhare muri Jenoside, anatanga urugero ku kinyamakuru Kangura cya Ngeze Hassan cyabibye urwango mu banyarwanda cyari gifite ibiro no muri OCIR Café. Avuga ko abamaze kumenyekana bazize Jenoside bakoreraga ibigo bya OCIR café na OCIR Thé basaga 330 .

Umwe mu bakoraga mu ibarura ry’ubuhinzi warokotse, mu buhamya bwe yagarutse ku kuba hari ikigora abarokotse, yagize at “Hari ikitugora, twe twiteguye gutanga imbabazi, ahubwo se tuzaziha nde? Si twe dukwiye gufata iya mbere, umuntu ntiyaba yarakwiciye ngo ube ari wowe umwegera ngo nje kuguha imbabazi, ntiwaziha utazisabye. Ni nacyo kibazo gikomeye kiri mu muryango nyarwanda”.

Abiganjemo urubyiruko bakomoka ku bazize Jenoside muri MINAGRI n’ibigo biyishamikiyeho, bagarutse ku rupfu rw’agashinyaguro ababyeyi babo bishwe, bamwe bagaruka no ku magambo ya nyuma bababwiye, ni ubuhamya bwamanuye amarira ya benshi mu bitabiriye uyu muhango.

Mu ijambo rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine, yavuze ko nta gahinda ikiremwamuntu kitabasha kwikorera igihe cyose hari impamvu, ati “Aba baduhaye ubuhamya impamvu babasha kubana na ko ni uko hari impamvu”.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine

Yavuze ko abanyarwanda bafite inshingano ikomeye yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakimika ubunyarwanda bityo bakaraga ababakomokaho igihugu cyiza.


N’abafatanyabikorwa ba MINAGRI bari bahari, uyu ni uhagarariye FAO mu Rwanda, Gualbert Gbehounou