Published Wednesday , on 21 March 2018, 22:51:53 by Marie Anne Dushimimana

Abenshi mu bagore bo mu karere ka Karongi batewe akanyamuneza n’iterambere bagezeho babikesha amatsinda yo kuzigama no kugurizanya. Bamwe baguye ubucuruzi buciriritse bakoraga abandi bahanga indi mirimo ibatunze babifashijwemo n’umuryango ’Tubibe Amahoro’.

Ni ku gasusuruko, mu mbuga y’aho umuryango Tubibe Amahoro ukorera i Karongi , abagore bagize itsinda ryo kubitsa no kugurizanya rikorera mu Murenge wa Bwishyura bicaye bakoze uruziga, hagati bahashashe ibitenge birambitseho amafaranga menshi ateye imirwi yiganjemo inoti z’ibihumbi bitanu. Umwe muri bo ari hagati muri urwo ruziga arahamagara amazina, uwo ahamagaye akegera imbere akamuhereza umurwi wamafaranga.


Abagize itsinda bari kugabana ubwizigamire bwabo batangiye mu mezi icyenda ashize

Uku ni ko abanyamuryango b’itsinda ryo kubika no kugurizanya bagabanye amafaraga bizigamiye mu gihe cy’amezi 9 aho buri wese yagabanye amafaranga ibihumbi 202,000.

Amwenyura, Mukangemanyi Clementine ari na we uhagarariye iri tsinda, arabara inoti amaze kwakira. Avuga ko mbere yo kujya mu itsinda yari abayeho mu bukene bukabije kuko yapfakaye kubera jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agasigara iheruheru nta n’ubushobozi na buke bwo gutunga imfubyi yari afite. Nibwo umuryango Tubibe Amahoro waje kubagoboka mu mwaka wa 2010 ubashishikariza kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.


Mukangemanyi Clementine uhagarariye itsinda ryo kubitsa no kugurizanya rya Tubibe Amahoro mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi

Atanga ubuhamya bw’uko ubuzima bwahindutse amaze kugera mu itsinda, Mukangemanyi yagize ati "Ubuzima ntako bwari bumeze, nabagaho mu bwigunge no kubona ibitunga abana byari ibibazo, ubu nabashije kwiyubakira amazu abiri nkodesha, nishyurira n’umwana muri kaminuza". Uyu mubyeyi avuga ko mbere yo kujya mu itsinda yacungiraga gusa ku nzu Ikigega Gitera Inkunga Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye cyari cyaramwubakiye.

Iri tsinda ryo kubitsa no kugurizanya rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 30, buri cyumweru bizigama amafaranga ibihumbi 102, ndetse ngo ikigo cy’imari babitsamo cyabashishikarije gufata inguzanyo itubutse bakaba bakiri kwiga ku cyo bayikoresha ntibahombe. Uretse Mukangemanyi, n’abandi bagore bari mu matsinda babasha kubona mituweri bitabagoye ndetse ngo bagura ifumbire bakoresha mu buhinzi bwabo biboroheye babinyujije mu matsinda yabo nk’uko bitangazwa na Esperance Nyirahabiyambere ubarizwa muri koperative Tuzamure agaseke ifite kuri ubu uruganda rukora akawunga.


 
Ubuzima bwa benshi bwarahindutse bifatika

Kugeza ubu, umuryango Tubibe amahoro wafashije amatsinda agera ku 1200 gukora hirya no hino muri Karongi. Ni igikorwa yatangiye imaze kubona ko muri aka karere hari abapfakazi benshi batishoboye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bakeneye ubufasha. 

Kabano Pierre Celestin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Tubibe amahoro avuga ko uyu muryango wiyemeza gufasha aba abagore wifuzaga ko bumva ko bakwiye kwiteza imbere ntibakomeze gutega amaboko akimuhana. Kabano yishimira intambwe benshi muri bo bamaze gutera binyuze mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya . Agira ati "Abagore bigishijwe kubumba amatasi, gukora amasahani, bamwe bafite inganda zo gukora kawunga, abandi bakora imishinga iciriritse bifashishije amafaranga y’ubwizigamire mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya n’ibindi byinshi bagezeho"

Mukantwali Stephanie umwe mu bagore bagize koperative Abadahigwa ikora amasahani n’ibindi bikoresho byo mu nzu, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse mu gihe amaze mu itsinda. Agira ati "Nagujije mu itsinda mbasha kwagura ubucuruzi bwanjye bwa butiki. Nyuma ya ho natinyutse no gukorana n’ibigo by’imari mbasha kugura moto n’imodoka imfasha mu bucuruzi bwanjye". Stephanie avuga ko iyo atajya mu itsinda ngo akoreshe make neza atari gutinyuka no kujya muri SACCO cyangwa muri banki ngo atinyuke kugura imodoka. 

Uyu muryango ubinyujije mu matsinda wafashije kandi n’abandi bagore gukemura utubazo two mu rugo. Kuri ubu benshi bacana kuri gaz kandi babonye amazi hafi bakoresha mu ngo hakoreshejwe ibigega bifata amazi. Amatsinda akaba yarabafashije kubona uruhare basabwaga kugira ngo ibyo bikorwa by’iterambere bibagereho. Stephanie akaba ahamya ko ibi na byo byabafashije. Ati "Gucana kuri Biogas no kugira amazi hafi byatugabanyirije za mvune zo kujya gutashya no kuvoma, uwo mwanya tuwukoresha dukora ibindi byinjiriza urugo amafaranga."

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Karongi, Drocella Mukashema ubwo yari yitabiriye imurikabikorwa ry’umuryango Tubibe Amahoro yashishikarije aba bagore babashije kwishyira hamwe bakiteza imbere kutihererana ibi byiza ahubwo bakabishishikariza n’abandi bakiri inyuma kugira ngo na bo bagire aho bigeza.