Published Sunday , on 26 August 2018, 14:40:45 by Umutesi Yvette

Biturutse ku cyizere no ku bunararibonye afite mu kurandura inzitizi zibuza urubyiruko gutera imbere, Kayisire Pauline arahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko anyuze mu cyiciro cy’urubyiruko.

Kayisire Pauline ni umugore w’imyaka 29 ufite umugabo n’abana batatu. Mu kwiyamamaza kwe aragira ati ’’Gukira si impanuka, gukora twivuye inyuma niyo soko y’ubukire’’. Avuga ko impamvu yahisemo iyi nsanganyamatsiko ari uko nawe yakuye amaboko mu mifuka akaba rwiyemezamirimo muto (Young Entrepreneur) mu buhinzi n’ubworozi bikaza no kumugeza ku gihembo gihabwa ba Rwiyemezamirimo bato mu mwaka wa 2015 ku rwego rw’igihugu.

Kayisire Pauline avuga ko aramutse agiriwe icyizere agatorwa azaharanira ko urubyiruko rwava mu bukene.

Yagize ati ’’N’ubundi mu nshingano z’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, iya mbere ni ugutora amategeko, n’ubundi rero ntagiye kure y’izo nshingano ndamutse ngiriwe icyizere ni ugutora ayo mategeko abereye abanyarwanda. Ikindi ni ugukurikirana ibikorwa bya guverinoma, mu kubikurikirana rero hari ibyiciro bizaba byaragiye bitekerezwaho cyane nk’urubyiruko niyo mahirwe dufite. Rero ngomba gukurikirana ko ibikorwa bagomba kubona byabagezeho mu buryo bukwiye kandi ku gihe, urugero nka ya mishanga ya BDF uburyo ibagezwaho niba koko haricyo ibafasha mu kwiteza imbere".

Kayisire avuga ko kuba yarabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze kandi akabikora neza yabonye ko ashoboye kandi ntawamusubiza inyuma kuko ari umugore.

Yagize ati ’’Nabaye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, nakoraga neza kandi hari ibyo nakoraga nyamara abagabo bamwe batabikoze, bivuze ko rero nanjye kuba ndi umugore nshoboye kandi cyane. Rero urubyiruko rw’abagore n’abakobwa rukwiye kumva ko rukwiye gukora cyane ubushobozi bifitemo bakabugaragaza bateza igihugu cyabo imbere. Ijambo n’icyizere bahawe bikagirira igihugu akamaro".

Natorwa afite gahunda yo guharanira ko urubyiruko rwareka ibiyobyabwenge kugira ngo rubashe kugira imitekerereze iruganisha aheza.

Arifuza kandi ko habaho amahuriro y’urubyiruko ahereye mu midugudu, agamije kuganira no gukemura burundu ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo.

Ese Kayisire Pauline yakoze iki?

Ni umuhinzi mworozi akaba na Rwiyemezamirimo muto, ibyo bikaba byaramuhesheje igihembo gihabwa ba rwiyemezamirimo bato mu mwaka wa 2015 (Youth connect Award) ku rwego rw’igihugu. Akaba yarahawe iki gihembo kuko yakoze ubworozi bw’inkoko bw’umwuga kandi agahesha n’abandi akazi.

Ubu ni umunyamabanga w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Huye, akaba no muri njyanama y’Akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Kayisire Pauline yakoranye n’icyahoze ari PSI Rwanda mu bukangurambaga mu rubyiruko.

Yakoze mu nzego z’ibanze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, ubu akaba ahatanira kuba umudepite mu matora azaba tariki 4 Nzeri 2018.