Published Sunday , on 1 April 2018, 17:09:06 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bagabo batuye mu karere ka Kayonza ntibarasobanukirwa n’akamaro ko guherekeza abagore babo igihe bagiye kwipimisha kwamuganga igihe batwite, bakavuga ko babifata nko guta umwanya.

Bamwe muri aba bagabo bavuga ko ubwabo batumva akamaro ko kujya inyuma y’abagore babo mu gihe bagiye kwipimisha inda kuko bumva ko ntacyo baba bagiye gukora.

Nsabimana Théogène, yagize ati “Jyewe rwose mbona badutegeka kujya inyuma y’abagore bacu bagiye kwipimisha mu gihe batwite ariko sinumva impamvu ya byo kuko atari jyewe uba utwite, mba numva ntacyo najya gukora.”

Nsabimana avuga ko umugore we hari igihe amuherekeza ariko na bwo ngo ni uko baba babibategetse ariko ngo abona bitaba bikenewe

Dr Joseph Musabyimana, umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini avuga ko guherekeza umugore igihe agiye kwipimisha bigira akamaro kanini, kuko bituma babasha gufatanya kwita ku mwana uri mu nda.

Ati “Igihe umugore agiye kwipimisha, umugabo we aba agomba kumuherekeza cyane nk’iyo agiyeyo ubwa mbere kubera ko mumenya uko umwana ameze mu nda, mukamenya ibyo mukwiye kwitwararika mwembi kuko mwese muba mukwiye kubigiramo uruhare.”

Ikindi ngo ni uko hari igihe usanga hari ikibazo umugore afite cyangwa umwana bikaba ari ngombwa kubimenyera hamwe bakabagira n’inama y’icyo bagomba gukora.

Ubusanzwe, umugore utwite agirwa inama zo kujya kwipimisha kwa muganga nibura inshuro enye mbere yo kubyara, kandi abagabo bagasabwa kubaherekeza buri gihe.