Published Wednesday , on 10 October 2018, 13:12:00 by Christophe Hitayezu


Ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze wa USAID, uruganda YARA rutunganya ifumbire mvaruganda rwegereje abanyakayonza aho bazajya bukura ifumbire badasiragiye bajya kuyikura i Kigali.

Umuyobozi w’AKarere ka Kayonza n’umukozi wa Hinga Weze mu gikorwa cyo gutaha ububiko bw’ifumbire

Havugimana Emmanuel ni umwe mu bahinzi utuye muri aka gace, yagize ati "Ubu umuhinzi azaza aza kuyifata bimworoheye, kuko ubundi hari igihe wajyaga ku mucuruzi wayo akakubwira ko bagiye kuyizana i Kigali wajya i Kigali bikagutwara menshi ariko ubu noneho tugiye kujya duhingira igihe kandi tuyikoreshe twongere umusaruro ahubwo impungenge dufite ni amasoko y’umusaruro".

Havugimana asaba ko n’ikibazo cy’amasoko y’umusruro gikwiye gushakirwa umuti urambye.

Niyombara Jacqueline avuga ko ubusanzwe iyi fumbire bayikuraga i Kigali bagahendwa n’amatike ariko ubu bakaba boroherejwe, avuga kandi ko bishimiye ko bazanafashwa kubona isoko ry’umusaruro, agira ati "Dukurikije ibiganiro bivugiwe aha turumva bigiye kuba igisubizo cy’ibibazo twari dufite kuko batubwiye ko tuzajya tubona ifumbiri hano hafi twaba twejeje n’imyaka tukayizana bakayitugurira ku giciro cyiza washaka no guhunika bakayiguhunikira".

Jaqueline asobanura ko biteze byinshi kuri ubu bubiko

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude avuga iki gikorwa kizafasha abahinzi kurushaho guhingira igihe, yagize ati "Akarere ka Kayonza ni ak’ubuhinzi, bizafasha abahinzi bacu kubona ifumbiri hafi kandi ku gihe bagategura igihembwe cy’ihinga kare badakererewe".

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere tw’Iburasirazuba dukunze gukarirwa n’amapfa ashingiye cyane cyane ku izuba ryinshi, uretse kugezwaho inyongeramusaruro bakaba banakangurirwa gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka mu rwego rwo kwirinda ingaruka ry’izuba.

Peter Ngugi, umuyobozi w’uruganda YARA Rwanda


Ububiko bw’ifumbire bwegerejwe abahinzi ni ubw’umushoramari Kadugara Frank, bukazajya bworohereza abahinzi kubona amafumbi ya YARA