Published Thursday , on 5 April 2018, 20:27:17 by Uwimana Joselyne

Ubuyobozi bw ‘Akarere ka Kayonza buvuga ko muri aka karere hakigaragara umubare w΄abana bagaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi, imibare ya vuba itangwa n’aka karere igaragaza ko bagera kuri 320.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko kuba hari umubare w΄abana bagaragarwaho n΄iki kibazo atari ubukene, ahubwo biterwa na bamwe mu babyeyi batita ku bana babo bakirengagiza inshingano zo kurera.

Uwitwa Nsanzimana Innocent wo mu Murenge wa Gahini, yagize ati “Hari abana benshi bagaragarwaho n΄imirire mibi ariko mu byukuri iyo witegereje usanga atari ubukene bubibatera, ahubwo ari uko ababyeyi babo bataba basobanukiwe uko umuntu akwiye kwita ku mwana we.”

Nsanzimana akomeza agira ati “Yego muri aka karere hakunze kugaragaramo amapfa ariko ubu ntayakiharangwa, ubwo rero ntitwavuga ko ari inzara ibitera ahubwo mbona ababyeyi b’ino bafite imyumvire itari myiza".

Ubuyobozi bw΄Akarere ka Kayonza na bwo buvuga ko kuba bafite abana benshi bagifite iki kibazo koko atari ubukene, ahubwo ari imyumvire ikiri hasi.

Harerimana Jean Damascène, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatuarge, agaruka ku ngamba zo guhangana n’iki kibazo yagize ati “Ubu twafashe ingamba kuko hasigaye hagenzurwa niba buri rugo hari igiti cy’imbuto bateye, ikindi kureba niba ababyeyi bubahiriza gukoresha igikoni cy΄umudugudu, kandi tukagenzura abana bafite icyo kibazo bagakurikiranwa bakazanwa ku bitaro bikuru atiri ngombwa ko bizana ahubwo twebwe tujya kubishakira bagakurikiranwa.”

Akarere ka Kayonza kaza mu turere icumi twa mbere mu gihugu dufite abana bagaragarwaho n΄imirire mibi, dore ko kari ku kigero cya 42%, intara y’Uburasirazuba ikaba iri ku kigero cya 35%, ni imibare yagaragajwe n’Ubushakashatsi ku baturage n’ imibereho yabo (DHS). Ni mu gihe kandi ikibazo cy’abana bagwingiye babitewe n’imirire mibi, bagera kuri 38% ku rwego rw’igihugu, gusa hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 44% bariho mu 2010.