Published Monday , on 24 September 2018, 22:34:01 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu bukangurambaga bw’uburezi Minisiteri y’uburezi imazemo iminsi bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi bwasojwe kuri uyu wa 21 Nzeri 2018, mu Karere ka Kayonza, umurenge wa Gahini, umudugudu wa Juru, ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Juru, hari havuzwe inkuru yavugaga ko ubwo itsinda ryari muri ubu bugenzuzi ryahageraga, uwitwa Kageruka Benjamin wari ukuriye itsinda ryasuye iki kigo yakubise umwarimu witwa Mwumvaneza Geoffrey.

Tuvugana na Kageruka Benjamin, yatubwiye ko nawe yatunguwe no kubyumva kuko byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agira ati ”Mu byukuri ntago nigeze nkubita umwarimu, usibye n’umwarimu n’undi wese ntimwahura ngo upfe gukubita, ikindi mu ndangagaciro zituranga nk’abarezi ibi ntibyabaho”, yakomeje avugako niyo bibaho, bari bajyanyeyo n’inzego zishinzwe umutekano bari guhita bamubaza amakosa yakoze, avugako ibyo byose ari ibinyoma.

Ku bijyanye n’ibyavugwaga ko uyu mwarimu basanze yasinze, umuyobozi w’ikigo cya G.S Juru, yagize ati “Nibyo koko basanze umwarimu yasinze, kugeza na n’ubu kuva badusura ntago ndongera kumubona mu kazi, nta makuru ye nzi kandi ntabaruwa imuhagarika mu kazi yahawe”.

Ariko hakaba hari andi makuru avugwa ko uyu mwarimu Mwumvaneza, ubusanzwe atumvikanaga n’ubuyobozi bw’ikigo nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu barimu bo kuri iki kigo utarashatse ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara, Mwumvaneza twamushatse ku murongo wa telephone nawe ntitwamubona.

Twagerageje kuvugana na bamwe mu bayozi b’akarere kugirango batubwire niba iki kibazo baba bakizi, Meya wungirije ushinzwe imibereho myiza wanajyanye n’iri tsinda ku kigo, twamuhamagaye kuri telefone atubwira ko tutumvikana, tumwoherereza ubutumwa bugufi ntiyadusubiza, tugerageje kuvugisha Meya w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude atubwira ko ikibazo cy’uyu mwarimu ntacyo akiziho.