Published Wednesday , on 15 August 2018, 23:24:14 by Uwimana Joselyne


Abaturage bitabiriye kumva imigabo n’imigambi by’abakandida - Ifoto: The New Times

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama, abakandida b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR), biyamamarije mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabarondo. Mu migabo n’imigambi bagejejeho abari baje kuyumva babijeje ko icyo bazibandaho nibaramuka bageze mu nteko ari uguharanira ko umushahara wa mwarimu uzamurwa kuko atatanga uburezi n’uburere ashonje.

Mukanagabe Velonique ni umwe mu bakandida depite ba DGPR, yagize ati ”Umushahara wa mwarimu ni kimwe mu byo tuzabanza kuvuganira mu gihe muzaba mwatugiriye icyizere mukadutora kuko mwarimu afite ikibazo ntabwo yatanga uburere n’ubumenyi kandi ntako abayeho, niyo mpamvu nitugera mu nteko tuzabishyira imbere cyane”.

Dr Frank Habineza nawe uri mu bakandida akaba ari nawe uriyoboye, na we agira ati ”Ubona abarezi baduhera abana uburere bahembwa udufaranga duke kandia ari bo baduhera abana ubumenyi, biba bibabaje! Nitugera mu nteko tuzafatanya n’abandi kubazamurira umushahara na bo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza”.

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) basuye akarere ka Kayonza ku munsi wabo wo kwiyamamaza wa 3 nyuma bakazakomereza mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu nyuma y’ikiruhuko kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama.