Published Thursday , on 6 June 2019, 07:47:53 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Kenya ni igihugu kuri ubu cyari kikirangwa n’umuco gakondo wo gukeba bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina y’abagore izwi nk’isiramurwa ry’igitsina gore (Female genital mutilation, FGM), n’ubwo hashyizweho itegeko riwurwanya ntibyahagaze, kuri ubu perezida wa Kenya akaba yiyemeje guhagarika uyu mugenzo.

Mu gihe manda ya Uhuru Kenyatta yo kuyobora Kenya izarangira mu mwaka wa 2022, Kenyatta avuga ko yifuza guhagarika umugenzo wo gusiramura abakobwa mbere y’uko manda ye igera ku iherezo.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, aho bashimangiye ijambo yavugiye muri Canada mu yitiriwe ’’Women Deliver”, ku wa kabiri tariki 4 Kamena 2019, aho yavuze ko yizeye "guhagarika" umugenzo wo gukeba ibice bimwe by’imyanya myibarukiro y’abakobwa ikorwa muri Kenya.

Kuva mu mwaka wa 2011 amategeko yo muri Kenya ntiyemera uwo mugenzo, ariko biracyakorwa.

Perezida Uhuru ntiyasobanuye uburyo azahanganamo n’abagikora iyi migenzo kugira ngo icike burundu.

Yiyemeje kandi gufasha kugira ngo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore bucike cyane cyane mu bijyanye n’ubutabera aho abagore basaga nk’abadahabwa agaciro kamwe n’abagabo.

Kuri konti ye ya twita, naho yagize ati, "Twifuza ko igihugu kimenya ko abagore bashoboye nk’abagabo. Turashaka kuborohereza tukabaha uburyo bwo gukora".

Ayo magambo agaragara kuri Twitter, hari benshi bahise bagira icyo bayavugaho, Jeremiah Kipainoi, asubiza Perezida Kenyata, yanditse ati, "Urugamba rwo kurwanya ikebwa ntirworoshye nk’uko ubivuga. Kuva mu mwaka wa 2011 itegeko rirwanya uwo mugenzo rigiyeho, imbogamizi nyamukuru yakomeje ari ishyirwa mu bikorwa ryaryo, ubu ni wowe ubishinzwe… ukaba urwo rugamba wararurekeye amashyirahamwe… bakora kugira ngo akomeze kubaho"

Uwitwa PC Kemei wo mu ishyirahamwe ryitwa Adventure Youth Group (AYG), ryiyemeje kurwanya uwo mugenzo muri icyo gihugu, yanditse ati, "Ikigo gishinzwe kurwanya umugenzo wo gukeba abakobwa nta mafaranga akwiye gihabwa. Abantu batari bake barapfuye bazize ikebwa mu mwaka wa 2018 gusa, kandi abagize leta yawe babakingira ikibaba. None iyo ngeso uzayirwanya gute nyakubahwa? Jyewe ndibaza ko wavuze ibyo kugira ngo unezeze abarimo barakumva, ariko atari byo ushaka kuvuga".

Ishyirahamwe ryitwa 28 Too Many ryo mu Bwongereza ryiyemeje kurwanya uwo mugenzo rivuga ko umugore umwe kuri batanu (1/5) bari hagati y’imyaka 15 na 49 muri Kenya bakaswe ibyo bice by’imyanya myibarukiro, ariko ko imibare y’abakebwa ngo igenda igabanuka.