Published Tuesday , on 28 August 2018, 23:16:44 by Uwimana Joselyne


Bamwe mu bakandida Depite ba Green Party mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ubwo abayoboke b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije biyamamarizaga mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, mu migabo n’imigambi bagejejeho abari baje kuyumva babijeje ko nibaramuka bageze mu nteko bazavugira abayobozi b’utugari nabo bagahabwa moto zo kujya zibafasha mu kazi bakora ka buri munsi.

Uwizeyimana Marie Aime ni umwe mu bakandida depite bari kwiyamamaza, yagize ati ”abanyamabanga nshingwabikorwa bagira imirimo myinshi kandi utugari tuba ari tunini kutuzenguruka nta kimufasha, tuzabakorera ubuvugizi nabo babe bahabwa moto zizajya zibafasha mu kazi kabo kuko abandi bayobozi bafite imodoka zibafasha kugera ku baturage byihuse, nabo rero baba bakwiye kubona ikinyabiziga kibafasha”.

Ntezimana Jean Claude ni umunyambanya mukuru w’iri shyaka, yagize ati "abanyamamabanga b’utugari nabo bakwiye kugira ikibafasha mu gendo zabo za buri munsi nabo bagakwiye kuba bafite moto zibafasha, tuzakora ubuvugizi bazihabwe nk’abandi bayobozi kuko bahabwa ibinyabiziga, nabo rero bagahawe moto bakazajya bayishyura nk’uko abandi babigenza, ibyo byazabafasha mu kwegera abaturage igihe bakenewe ntibabagereho bitinze”.

Abanyamuryango ba Geen Party mbere y’uko baza Kicukiro babanjirije mu karere ka Bugesera aho ho babijeje ko nibabatora bazakemurira ikibazo cy’ibura ry’amazi .