Published Monday , on 17 June 2019, 11:03:58 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku cyumweru tariki 16 Kamena 2019, i Kigali kuri Sitade Amahoro habereye isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro, International Kigali Peace Marathon, iri rushanwa riba inshuro imwe mu mwaka ubu ryabaye ku nshuro ya 15 ryitabirwa n’abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55, aho imyanya ya mbere yihariwe n’abanyakenya mu byiciro byose bihemberwa.

Iri rushanwa ribamo ibice bitatu birimo gusiganwa mu birometero 42 bizwi nka Full Marathon ndetse n’igice cya Marathon (Half Marathon), kingana na Kirometero 21 hakaba hari n’ikindi gice cy’abantu biruka bishimisha batarushanwa (run for fun) Kirometero 10.

Abanyakenya akaba aribo batahanye imidari n’ibihembo ari benshi. Mu gice cya Marathon yuzuye ya Kirometero 42, yatwawe n’umugande Philip Kiplimo wahembwe amadorari 5000, akurikirwa n’abanyakenya kugeza ku mwanya wa 5 naho mu gice cya Marathon, mu bagabo, yatwawe na Kiminine Shadrack ukomoka mu gihugu cya Kenya, aha akaba ari naho umunyarwanda waje hafi yaje ku mwanya wa 4 witwa Muhitira Felecien, abandi bose bakaba bakomoka muri Kenya.

Mu gice cya Marathon ku ruhande rw’abagore, yatwawe n’umunyakenyakazi witwa Chepchirchil Celestine wakurikiwe n’umunyarwandakazi witwa Yankurije Marthe, abandi bose kugera ku mwanya wa 5 bakaba bakomoka mu gihugu cya Kenya.

Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru mu Rwanda, Mubirigi Fidele, abajijwe na Nonaha.com niba imyitozo abanyarwanda iba ihagije, yavuze ko aho ikorerwa haba hari ikirere cyiza kuko bakorera mu karere ka Gicumbi. Avuga ko kuba batsinzwe byasobanurwa n’abakinnyi. Nyamara bamwe mu bakinnyi bavuga ko batabona imyitozo ihagije.

Yanavuze ko iyi Marthon ibasigiye isomo ry’uko bashobora gutegura ibintu bikagenda neza kuko amakosa yose yabaye muri Marathon zabanje ubu ntayabayeho.

Mubirigi kandi yavuze ko ashimira Madamu Jeanette Kagame kuba yaritabiriye iri
iri rushanwa.

Iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali kuri iyi nshuro yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Meya w’umujyi wa Kigali ndetse na Minisitiri w’Ubuzima