Published Saturday , on 15 December 2018, 18:05:15 by Christophe Hitayezu

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 kugera tariki 30 Ukubozi 2018, mu mujyi wa Kigali hari kubera imurikagurisha ryitwa Egypt and Middle East Expo ririmo ibicuruzwa ubusanzwe birangurwa hanze y’u Rwanda, abacuruzi bifuza kurangura n’abaguzi bahaha bisanzwe baremeza ko ari amahirwe kuba babibonye nta ngendo ndende bakoze.

Mukama Aron ni umwe mu bacuruzi waturutse mu karere ka Nyanza, avuga ko yaje i Kigali azanywe no kurangura muri iri murikagurisha kuko ibicuruzwa birimo ntaho yabibona i Kigali ku mafaranga nk’ayo yatanze kuko n’uwo yabibonana yamuhenda kubera ingendo yaba yarakoze nawe abizana mu Rwanda.

Uyu mucuruzi yagize ati "Ndanguye inkweto, amatapi n’imitako, ariko imiterere yabyo si nk’ibyo tumenyereye ino kuko byo ari umwimerere, birakomeye kandi n’ibiciro byabyo biri hasi ngereranyije n’uko naranguraga kandi byo bitabaga ari nk’ubu bwoko"

Alexia Kaneza we ni umuturage wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatubwiye ko yaje aje kwirebera ibicuruzwa yumvaga barahirira, ati "Maze iminsi mbona mu bitangazamakuru bavuga kuri iri murikagurisha, naje ngo nirebere ariko nanyuzwe ndetse byanatumye mpaha ntari mbifite muri gahunda, gusa ngomba no kugaruka mbere y’uko rirangira".

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abacuruzi baturutse mu bihugu bisaga birindwi bitandukanye, rikaba ribera mu nyubako ya MIC iri mu mujyi wa Kigali rwa gati.