Published Thursday , on 1 March 2018, 20:10:00 by Christophe Hitayezu

Mu Rwanda hatangijwe imurikabikorwa ritamenyerewe ry’imiryango itegamiye kuri Leta yaba mpuzamahanga ndetse n’iyo mu gihugu imbere, ryitezweho kuyifasha kwerekana ibikorwa byayo ndetse n’ibyo iteganya kugeza ku bagenerwabikorwa bayo mu bufatanye busanzwe ifitanye na Leta.

Iri murikabikorwa ry’iminsi 2 ryatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya mbere rikaba ririmo kubera muri ’Kigali Conference and Exhibition Center’ hasanzwe hamenyerewe nka Camp Kigali rikaba ryaritabiriwe n’imiryango igera kuri 75.

Abaryitabiriye bahuriza ku kuba iyi miryango izagaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa ifite ahanini bigamije guteza imbere abaturage n’imibereho yabo muri rusange.

Murigande Andre, umukozi w’impuzamuryango Pro-Femme Twese Hamwe, ni umwe mu bo twagairiye bitabiriye kumurika ibikorwa by’imiryango bakorera, agira ati "Twagize ubushake bwo kwitabira kuko uyu ni umwanya wo kugirango tugaragarize abantu ibyo dukora".

Kangwagye Justus, umuyobozi ushinzwe imiryango itari iya Leta, amatorero n’amadini mu Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, yashimye iki gikorwa ko gifasha mu kugaragariza abanyarwanda ibyo bakora, ndetse ashima iyi miryango ko ifasha Leta kugera ku ntego iba yiyemeje.

Bwana Kangwagye mu ijambo rifungura iri murikabikorwa yagize ati "Ndagirango mbashimire ku bitekerezo by’indashyikirwa mwagize mugahurira hano mwerekana ibyo mwagejeje ku baturage n’ibyo mubateganyiriza. Ibi ni ibyo kwishimira aho imiryango itari iya Leta ifasha Perezida wa Repubulika gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ritagira uwo risiga inyuma".

Josephine Uwamariya, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ndetse akaba anahagarariye umuryango ActionAid mu Rwanda, avuga ko ikintu cyo kumurika ibikorwa hatibanzwe ku bucuruzi nabyo byari bikenewe, yagize ati "Hasanzwe hamurikwa ibigurishwa ariko no kumurika ibitekerezo nabyo ni ngombwa, ibi rero bije byuzuza icyo cyuho aho hatekerejwe ko imiryango itegamiye kuri Leta ifite ibyo ikora bigamije guteza imbere igihugu cyacu".

Madamu Josephine Uwamariya ageza ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’iri murikabikorwa

Ubuyobozi bw’ikigo Apex Media Rwanda kiri ku isonga mu bateguye iri murikabikorwa, buvuga ko batekereje ku miryango itari iya Leta mu rwego rwo kubahuza bakaganira n’abafatanyabikorwa kandi bakagirana inama zigamije kunoza ibikorwa byabo. Bavuga kandi ko gahunda ari uko iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka.

Gusa hari bamwe mu baryitabiriye bavuga ko hari imbogamizi y’uko ritamenyekanishijwe bihagije kuko umubare w’abitabiriye kurisura ukiri hasi bagereranyije n’uko babitekerezaga, bityo bikaba ari bimwe mu bikwiriye gukosorwa umwaka utaha.

Uretse iri murikabikorwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe hateganyijwe ko abahagarariye iyi miryango yitabiriye imurikabikorwa bazagira inama ngari bakunguraniramo ibitekerezo mu rwego rwo kunoza imikoranire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bateganya kugeza ku baturage n’igihugu muri rusange.




Amafoto: Umuseke