Published Thursday , on 2 May 2019, 18:03:48 by Christophe Hitayezu

Kuri nshuro yaryo ya 11, imurikagurisha ritegurwa n’abanyamisiri rikabere mu nyubako ya MIC iri mu mujyi wa Kigali rwa gati, rirasoza tariki 8 Gicurasi 2019, abatararyitabiri bakaba badakwiye guhomba aya mahirwe kuko ririmo ibikoresho n’imyambaro bitandukanye byaturutse mu bihugu bigera ku icyenda.

Byaba ibikoresho byo mu gikoni, imyambaro, ibya massage, tapis zo mu nzu, imitako, ibikinisho by’abana, intebe zo muri sallon n’ibindi biri muri iri murikagurisha biboneka ku biciro byo hasi kimwe n’uko wabisanga muri ibyo bihugu bikorerwamo, bigatandukana n’uko wabigurira mu maduka yo mu Rwanda kuko bongeraho imisoro, inyungu ndetse n’ayo bakoresheje bajya iyo kubirangura.


Aka kamashini kagukorera massage mu birenge ukumva umubiri wose uraruhutse

Uretse kuba ibiciro biri hasi kandi, abaguriye muri iri murikagurisha inshuro zabanje bashima ibyo barikuyemo mu gukomera no kuramba.

Iri murikagurisha ryatangiye tariki 23 Mata, rikaba rifungura imiryango kuva saa yine za mugitondoko kugera saa tatu z’ijoro iminsi yose kuzagera tariki 8 Gicurasi uyu mwaka.