Published Wednesday , on 11 April 2018, 11:19:17 by Jean Claude Muvunyi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 abatuye, Umurenge wa Kimironko n’abaharokokeye bibutse abatutsi basaga ibihumbi 25 bashyinguye mu rwibutso rwa Kibagabaga.

Tariki ya 10 Mata ni itariki yishweho Abatutsi benshi baguye Kibagabaga kuko bari bahungiye mu nsengero n’amashuli byari bihari kuko bumvaga ko bashobora kuharokokera.

Kuba Kimironko yaraguyemo Abatutsi benshi ku buryo byonyine kuri uru rwibutso hashyinguwemo abasaga ibihumbi 25, ngo ni uko hari hatuwe n’umubare munini w’Abatutsi, hakaba hari hanatuwe n’abayobozi bakuru benshi mu ngabo zagize uruhare muri Jenoside ndetse no kuba Kimironko yari yegereye ubuyobozi nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Gasabo Uwiduhaye Théodore.

Urubyiruko rwo muri uyu murenge rwarokotse rwibumbiye mu muryango witwa ’Ishami’ rwacaniwe urumuri rw’icyizere n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka maze runibuka ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zarwo bazize akarengane bashyinguwe muri urwo rwibutso.

Umuhire Joseé watanze ubuhamya kuko yari atuye aho uru rwibutso rwubatse mbere no mo gihe Jenoside yatangiraga, akanabasha kurokoka wenyine na se mu muryango w’abantu 10, yagarutse ku kuntu abenshi baguye ku kiliziya yari iri aho hafi n’urusengero rwa AEBR kuko bumvaga ntawabasanga mu nzu y’Imana.

Hon. Munyangeyo Théogene wifatanyije n’Abaturage ba Kimironko muri uyu mugoroba wo kwibuka, nyuma yo gutanga ikiganiro ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, yahumurije uru rubyiruko rwarokotse. Yagize ati “ Bana ntimukiri imfubyi kuko ubu mufite papa ari we igihugu kiza ndetse na mama ariwe ubuyobozi bwiza.”

Uwiduhaye wungirije umuyobozi wa Ibuka muri Gasabo yavuze ko hakiri imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge kuko hari abakoze Jenoside batarabohoka kuko batasabye imbabazi, abatarishyura imitungo basahuye kandi barabihamijwe muri Gacaca, no kuba abashyinguye muri uru rwibutso amazina yabo ntaho yanditse.

Umuyobozi w’umurenge wa Kimironko Mapambano Nyiridandi yijeje abafite abashyinguye aha ko bagiye kuhubaka urukuta ruzandikwaho amazina y’abahashyinguwe ndetse ko Umurenge ugiye gukora uko ushoboye kugira ngo abasahuye bishyure kuko basanga atari ukubura ubwishyu.

Rwamurangwa Steven, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yongeye gusaba uwaba afite amakuru y’ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ko yabivuga bityo bagashyingurwa kuko ngo bifasha uwarokotse gukira ibikomere no kwiyubaka.