Published Sunday , on 2 December 2018, 13:56:09 by Bucyibaruta Kabera Samson


Ku wa 28 Ugushyingo 2018 abakozi ba Komisiyo y’igihugo ishinzwe uburenganzira bwa muntu baganiriye n’abaturage bo mu murenge wa Kimisagara bababwira ku kibazo kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri gukorerwa abana bari munsi y’imyaka 18.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko amadosiye ibihumbi 10697 ariyo yashyikirijwe inkiko yo guhohotera abana kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2018.

Abaturage ba Kimisgara bavuga ko hajya habaho ikibazo cyo guhishirana cyane cyane iyo ihohoterwa ryabaye ku bantu bo mu miryango hagati yabo ngo kuko baba banga kwivamo.

Havuguziga Charles, umuyobozi w’umurenge wa Kimisagara, yadutangarije ko hamaze kubarurwa abana 24 bahohotewe bakaba bari gufashwa ngo hakurikiranwe abakoze ibyaha mu bijyanye n’amategeko.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Inama ikomeye ni ugukumira ihohoterwa, ababyeyi tukagaruka mu muryango, bagaha umwanya abana, kugirango abana bavuge ibyababayeho, ariko by’umwihariko kubigisha kwirinda”.

Yasoje ashishikariza abaturage muri rusange ko aho byabaye bagomba kujya batanga amakuru kugirango abana barengerwe mu buryo bwihuse.