Umubyeyi witwa Musabimana Doroteya wo mu mudugudu wa Kigarama, akagali ka Katabaro mu murenge wa Kimisagara umujyi wa Kigali, kuri ubu ari kurira ayo kwarika nyuma yo kugura inzu, ariko bikarangira atayihawe ngo kuko yagurishijwe n’utari nyirayo.

Inzu yaguzwe miliyoni 4 n’ibihumbi 500 ntiyahabwa uwayiguze

Nk’uko bigaragara ku masezerano y’ubugure yakozwe ku wa 24 Mutarama 2018, yabaye hagati ya Benituze Pacifique na Musabimana Doroteya, uyu Benituze yagurishije inzu ya Kamagaju Domithille yaramuhaye uburenganzira bwo kumugurishiriza na Doroteya amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4 n’igice, ibi bikaba byarateye urujijo Doroteya akaba ari nabyo byatumye yizera aya masezerano ngo kuko Benituze yari amaze iminsi agurishirije indi nzu Kamagaju kandi bikaba ntakibazo byateje ngo kuko yari yarahawe icyemezo kimwemera kugurisha izo nzu.

Musabimana Doroteya yabwiye NONAHA.com ko ababajwe n’ukuntu yaguze inzu ntayihabwe kandi undi wari waraguze mbere ye barayimuhaye ndetse bakanahinduza bikemera, akaba avugako ari ubugome arimo gukorerwa kandi ko byakozwe bigambiriwe ngo kuko iyo biba kutamuhima bari kuba bayimuhaye wenda hagasigara hategerejwe ko ibyangombwa byayo bimwandikwaho.

Uyu Doroteya waguze inzu avuga ko afite umuryango ugizwe n’abana 5 barimo abiga mu mashuri makuru, ayisumbuye n’abanza ubu bakaba ntahantu bafite ho kuba ngo kuko ubushobozi yari afite yabuguzemo iyo nzu.

Umuntu uzi neza amakuru ajyanye n’iyi nzu utarashatse ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara yatangarije Nonaha.com ko ibivugwa ko Benituze Pacifique yagurishije inzu agahita atoroka akajya hanze y’igihugu ko ari ukubeshya bagamije kujijisha uwaguze, yagize ati ”Benituze ntaho yagiye ari mu Rwanda, ikindi iriya nzu n’ubusanzwe yari yaratanzweho ingwate muri banki, nkekako na nyirayo Domithille ubu ntabyangombwa byayo wamubaza ngo abikwereke”.

Kamagaju Domithille usanzwe ari umurezi mu karere ka Ngororero bivugwako inzu yagurishijwe imwanditseho, yatubwiye ko nta makuru menshi yadutangariza, mu ijwi ryuje uburakari yagize ati ”ubundi se uwababwiye amakuru yababwiye byose, njye murambaza iki?”, tumusabye guhura nawe ngo tuganire imbonankubone yatubwiyeko ntacyo ashobora gutangaza kuri iki kibazo ngo agomba kubanza kubaza bamwe bo mu muryango ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara kugirango abashe kuduha amakuru.

Bigirimana Joseph, ni umuyobozi w’Akagali ka Katabaro, yagize ati ”uwagurishije ni umwana, mama we ni umwarimukazi utuye za Ngororero yemeye ko azaza gukemura icyo kibazo, azazana n’umuryango we abikemure”. Uyu muyobozi anavuga ko igishoboka bazasubiza amafaranga uyu waguze.