Published Monday , on 17 December 2018, 11:38:56 by Bucyibaruta Kabera Samson

Umugabo w’igikwerere witwa Ngomituje Jean Damascene w’imyaka 50 utuye mu kagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Birama, ari mu maboko ya polisi y’umurenge wa Kimisagara, akaba akurikiranyweho icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana ufite imyaka 13 y’amavuko.

Uyu mwana aganira na Nonaha.com yavuze ko akomoka mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukomo, Akagari ka Bugure. Avuga ko yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Bugure mu karere ka Kamonyi akaba yaraje i Kigali mu murenge wa Kimisagara aje gusura umubyeyi w’inshuti ya mama umubyara nk’uko yari asanzwe abikora mu biruhuko.

Uyu mwana avuga ko asambanywa, umugabo atazi yabonye yinjira amusanga mu nzu kuko imvura yagwaga amusaba ko yamwugamisha, dore ko nta bandi bantu bari mu rugo uretse umwana w’imyaka ibiri bari basigaranye, uwo mugabo yamaze kugera mu nzu ahita amuzirika igitambaro ku maboko amukuramo ikariso ahita amusambanya.

Abajijwe uko yamenye uwo mugabo kandi yari asanzwe atamuzi, avuga ko yabibwiwe n’undi baturanye wamubonye yinjira mu nzu ari nawe wamweretse aho atuye ruguru y’inzu uyu mwana yarimo.

Aho yamusanze

Mushimiyimana Clemance, Umukuru w’umudugudu wa Birama yemeza ko aya makuru ari impamo ko byabayeho ariko ukekwaho icyaha akaba agikurikiranwa n’inzego zibishinzwe ari nazo zizagaragaza amakuru nyayo, ngo kuko hanakozwe n’ibizamini by’uyu mwana.

Mushimiyimana akomeza abwira ababyeyi ko mbere na mbere bagomba kujya bakurikirana uburere bw’abana babo umunsi ku munsi kuko iyo baganira n’abana bagenda bababwira ingaruka zo guhohoterwa ndetse bakaba banabasha kujya batanga amakuru mu gihe ibi byaha byabayeho.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara inshuro zose twamuhamagaye ntiyabasha kwitaba tunamuha ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza .