Published Wednesday , on 9 January 2019, 13:09:53 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kimisagara mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2018, abaturage bazindukiye mu bisa n’imyigaragambyo basaba guhabwa uwo bita ko yari kubafasha kumenya umuntu wabiciye umukuru w’umudugudu wa Sango.

Mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Mutarama ari nabwo abo mu muryango wa nyakwigendera Hakizimana Vianney bateranye bashaka uko bamenya uwaba yaragize uruhare mu kuroga uyu Vianney dore ko bose bashimangira ko yapfuye arozwe bakaba barazindutse bo n’abaturanyi bakusanya amafaranga ibihumbi 75 byo guha umuntu bari bizeyeho kubereka uwabarogeye.

Abaturage bari bariye karungu

Umwe wo mu muryango wa Vianney ahamya ko yapfuye arozwe, yagize ati “ikintu kigaragaza ko yarozwe, twamuhaye amata arayaruka, tujya mu bagorozi baduha ibintu by’amakara y’amazi avura igifu, ayanyoye nayo ahita aruka, tumuha amajyani nayo ayanyoye ahita aruka, bamujyanye kwa muganga bamusuzumye babura indwara n’imwe”.

Babuzaga n’imodoka kugenda

Rwabugande Jean, ukomoka mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo, Akagali ka Rurenge niwe waje avuga ko bakusanya amafaranga akabahuza n’umuntu ushika uba muri Tanzaniya witwa Kazuba akabafasha kumenya uwaroze umukuru w’umudugudu.

Amafaranga yarakusanyijwe, kuko byageze mu ma saha ya saa moya za mugitondo yabonetse, abaturage bari bategereje kubona umuntu wabiciye umukuru w’umudugudu wabo benshi bahamirije Nonaha.com ko bamukundaga. Uyu muyobozi yapfuye ku Bunani, ngo ubwo abandi bishimiraga umwaka mushya bo bari mu gahinda.

Gusa ibyo bifuzaga kubona ntago ariko byaje kugenda ari nabyo byatumye bajya mu muhanda ngo bigaragare ko bigaragambije, ubwo uyu Rwabugande Jean, inzego z’umutekano zari zimaje kumenya ikimugenza zahise zimuta muri yombi atarakora ibyo yaramaze gusezeranya abaturage, ibi nibyo byatumye abaturage barya karungu bashoka imihanda babuza imodoka kugenda, ariko polisi yahosheje iyi myigaragambyo.

Abaturage bari benshi

Havuguziga Charles, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, avuga ko Vianney yapfuye koko, ariko akaba atemeranya n’aba baturage bavuga ko yarozwe mu gihe cyose umurambo we utapimwe ngo muganga avuge icyamwishe, ati “Tumushyingura ku itariki ya kabiri, amagambo yose yavugiwe aho nta muntu n’umwe wigeze avugira aho ngo atubwire ati ‘uyu muntu yazize ubundi bugizi bwa nabi’, uyu munsi mu gitondo nibwo twumvise ko hari umuntu uvuga ko mudugudu yaba yararozwe kandi akaba afite ububasha bwo kumenya uwabikoze, […] mu by’ukuri ni ugushaka kuyobya abaturage no gushaka kwiba amafaranga”.

Ubuyobozi bw’umurenge hamwe n’inzego z’umutekano bavuga ko zikomeza kugirana ibiganiro n’abaturage, hagakorwa iperereza ku bundi buryo n’amafaranga yabo bakayasubizwa.