Published Wednesday , on 11 July 2018, 19:25:21 by Christophe Hitayezu


Dr. Musafiri Tecian, muganga w’amenyo mu bitaro bya King Faisal asuzuma amenyo [Ifoto: @kfaisalhospital]

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byagize igikorwa cyihariye cyo gupima amenyo ku buntu, bigararagara ko abenshi bayarwaye ari indwara zikomoka ku isuku nke yo mu kanwa.

Muri iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 10 Nyakanga, hisuzumishije abantu hafi 150 umunsi umwe ari na wo gusa cyari kigenewe.

Muganga Musafiri Tecian agira ati "Uburwayi bwahuriweho na benshi mu bo twasuzumye uyu munsi ni ubuterwa n’isuku nke yo mu kanwa, bamwe twabahaye inama y’uburyo bakwiye kwita ku isuku y’amenyo abandi tubaha igihe bazagarukira (appointment) kugirango tubavure, gusa abenshi ni abakeneye ubuvuzi twasabye kuzagaruka".


Muganga Musafiri atanga inama ku wo amaze gusuzuma [Ifoto: @kfaisalhospital]

Ku baturage bari hirya no hino mu turere batabasha kwitabira amahirwe nk’aya kubera ingendo ndende, Dr. Musafiri avuga ko biri mu bizajya mu byifuzo iki gikorwa kikazagurwa kikabasha kugera hirya no hino mu gihugu.

Agira ati "Na hano i Kigali hari abantu benshi bafite ibibazo by’amenye, ariko wenda ntibabona umwanya cyangwa amafaranga, hari n’abatazi akamaro kabyo, icyo duteganya nk’ishami ry’ubuzima bw’amenyo turabishyira mu byifuzo niba iki gikorwa twacyagura tukarenga hano muri King Faisal tukajya no mu turere mu gihe runaka gihoraho byaba nka rimwe cyangwa kabiri mu mwaka".

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, avuga ko atitaga cyane ku kwisuzumisha amenyo kuko atamuryanga akumva ko nta Kibazo, yagize ati "Numvise ko aha bazapima ku buntu numva ko ngomba kuza ngo ndebe uko ahagaze, basanze akenewe guhanagurwa kandi bampaye n’inama zizamfasha gukumira izindi ndwara"

Iki gitekerezo cy’ibitaro bya King Faisal, Dr. Musafiri avuga ko kigamije kwigisha abaturage uko bakwiye kwita ku buzima bwo mu kanwa n’uburyo bakwirinda indwara z’amenyo kuko inyinshi zishobora kwirindwa.

Buri wese wapimwe yahawe uburoso n’umuti w’amenyo agirwa inama ko amenyo asukurwa nibura gatatu ku munsi - mu gitondo, nyuma y’ibyo kurya bya kumanywa ndetse na nijoro agiye kuryama.