Published Thursday , on 19 April 2018, 13:05:37 by Christophe Hitayezu

Mu murenge wa Nasho wo mu karere ka Kirehe, hegitari hafi 30 z’amasaka ageze mu gihe cyo gusambura yatemewe hasi ayandi aragirwamo inka ku mabwiriza y’inzego z’ibanze kuko bahinze ahagenewe inzuri, ba nyirazo bahabwa imbuto y’ubwatsi bw’amatungo ngo babutere neza bazahe n’abandi borozi.

Iki kibazo cyatangiye gusakuzwa mu ntangiriro za Mata uyu mwaka, aho abaturage biyemerera ko bakoze amakosa bagahinga ahagenewe inzuri ariko ko nanone batari bakwiye kuyatema abura igihe gito ngo yere kandi yaratewe akanakura ubuyobozi burebera.

Abaturage baganiriye na Radiyo Izuba bavuga ko bitabashimishije kuko bagiye kubateza igihombo gikomeye, umwe muri bo agira ati "Nta mbaraga mfite zo gutema amasaka nashoyemo amafaranga ageze nko ku bihumbi magana abiri, mfite hegitari enye nari ntegerejemo umusaruro".

Aba baturage bavuga ko basabye imbabazi ubuyobozi ngo nibura bubahe amezi abiri abe yeze ariko bikaba iby’ubusa, undi muri bo agira ati "Amasaka narayabagaye bahari, amasaka yari yarasambuye agiye kwera ndetse tunasaba n’imbabazi ngo baduhe gahunda ntituzongere guhingamo kuko twahabagiriye neza batere urwo rubingo ariko baranga".

Ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe, abatuye akagari ka Rubirizi bavuga ko basabwe gukora umuganda wo gutema amasaka yahinzwe na bagenzi babo mu nzuri ariko bagerayo bakanga kuyatema, bababwira ko niba bibananiye bazayatemesha ba nyirayo ku ngufu.

Nyuma gato nibwo hahise hashyirwaho gahunda yo gusaba abayahinze kuyitemera utabikoze agacibwa amande.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho Kanzayire Consolee, yabwiye Radiyo Izuba ko abaturage basabwe kuyatema bitewe n’uko barenze ku mabwiriza akarere kabahaye avuga ko abayobozi, abahinzi n’abafite inzuri nta buhinzi buzongera gukorerwa mu nzuri guhera tariki 30 Ukuboza 2017.

Madame Kanzayire yagize ati "Twagiranye inama turabyemeranywa, twizera ko bagiye guha agaciro urwandiko rw’akarere rubaha amezi 3 nk’uko itegeko ribivuga ko batazongera kugira icyo bahingamo, tuza gushiduka dusanga abandi bantu batari na ba nyiri inzuri bagiyemo barahinga".

N’ubwo aba bahinzi bavuga ko bahawe uburenganzira na ba nyiri inzuri ngo bahingemo, uyu muyobozi avuga ko nta masezerano bafitanye kandi ko n’ubwo bayagirana bitemewe kuko ari imikoreshereze mibi y’ubutaka, akomeza agira ati "Tumaze kubibona twe twarabahamagaye tubategeka kugenda bakabyikuriramo ubwabo kuko babikoze babizi".

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, ivuga ko inzuri zifite ikibazo ari 6 zifite ubuso bwa hegitari 55 zahinzwe ku buso bungana na hegitari 28 zihingwa n’abaturage 23.

Mu Kiganiro NONAHA.com yagiranye na Ange Soubirous Tambineza uvugira Minisiteri y’Ubuhihinzi n’ubworozi, yashimangiye ko amakosa ari ay’abaturage akurikije amakuru yahawe n’inzego z’ibanze, yagize ati "Abahinze mu nzuri bakoze amakosa kuko bari bababujije ndetse banahawe umunsi ntarengwa, ariko babirenzeho. Ibi bikaba biri gukorwa mu ntara y’Iburasirazuba hose mu rwego rwo gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, Ababirenzeho kandi babizi rero ni amakosa. Ariko no kurandura imyaka ntibyemewe".

Ba nyiri inzuri "Bahise bahabwa ubwatsi bwo gutera bwatanzwe na RAB basabwa kubutera neza bakazaha n’abandi borozi".

Ibi birakorwa mu gihe akarere ka Kirehe n’intara y’Iburasirazuba muri rusange hakunze kwibasirwa n’amapfa ndetse bikaba ngombwa ko na Leta igoboka abaturage akenshi kubera imyaka yumishwa n’izuba mu mirima.