Mu minsi yashize ni bwo umutoza Josee Mourinho yashyikirijwe ibaruwa imusezerera mu ikipe ya Manchester United yatozaga, ibi byaje nyuma yo gutsindwa na Liverpool y’umutoza Jurgen Kloop ibitego 3-1, ibi bikaba bije byiyongera ku kuba Mourinho nyuma y’uko yatsinzwe na Dortumund ubwo yatozaga Real Madrid nabwo yarirukanywe, ndetse ubwo yatsindwaga na Liverpool atoza Chelsea na bwo yeretswe umuryango.

Umutoza Jurgen Kloop, umudage, yagiye anyura mu makipe nka Borussia Dortmund kuri ubu arimo gutoza Liverpool, mu mikino yagiye ihuza Mourinho na Kloop, yagendaga ishyira akadomo ku kazi ka Mourinho.

Guhura na Kloop byakunze kuba inzira y’ubushomeri kuri Mourinho

Aha turagaruka mu mateka, aho uyu mutoza yatsindaga ibitego 4-1, icyo gihe Mourinho yari muri Real Madrid, Kloop ari muri Dortumund, aha hari mu mwaka wa 2013, mu marushanwa ya UEFA Champions league, muri ½.

Mu mwaka wa 2015, ubwo Kloop yari akigera mu Bwongereza, yaje ari nk’icyago kuri Mourinho, kuko yamutsinze 3-1 byanabaye intandaro yo guhambiriza Jose Mourinho.

Ibyishimo bya Shaqiri byari ibyago kuri Mourinho

Aya mateka aba bombi bafitanye, yongeye kwisubiramo ku cyumweru taliki 16, Ukuboza 2018, ubwo Liverpool yongeraga kunyagira Manchester United 3-1, birimo igitego cya Sadio Mane na bibiri bya Xherdan Shaqiri.