Published Sunday , on 2 August 2020, 20:55:20 by Naomi Irakoze Mugaragu

Kuva tariki ya 1 kugera 7 Kanama buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’abatuye isi kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa. Kuri iki cyumweru mu kiganiro na Radio Rwanda, Mucumbitsi Alexis uyobora ishami ry’imirire n’isuku muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) yavuze ko konsa umwana amezi atandatu nta kindi kintu umuvangira ari ngombwa kandi bifasha umwana, avuga ko ku bagira ikibazo cyo kutagira amashereka bashobora kuba babigiramo uruhare.


Mucumbitsi Alexis

Mucumbitsi yagize ati: “Kubura amashereka biterwa n’ibintu byinshi, ubushakashatsi bwagaragsje ko 99% ababyeyi bose baba bafite amashereka ahagije. Ariko noneho igituma ababyeyi babura amashereka cyane cyane biduturukaho twebwe ababyeyi. Iyo ugiye konsa umwana udatuje bituma ya mashereka atazamuka neza, amashereka ashobora kubura kubera uburyo umwana afata ibere, iyo uticaye neza ngo umwana afate ikizigira cy’ibere neza bituma amashereka abura, ikindi cya gatatu ni ukutarya neza, iyo utarya neza ukaba waburaye ukaba wabwiriwe, utarira ku gihe, bishobora gutuma ubura amashereka, bitabujije ko hari n’igihe byaterwa n’uburwayi icyo gihe ujya kwa muganga akakugira inama bitewe n’uko agusuzumye agasanga umeze”.

Mucumbitsi kandi avuga ko kudaha umwana ibere ku gihe nabyo bishobora gutuma umubyeyi abura amashereka, akomeza avuga ko umwana yonka amasaha hagati 8 na 12, kandi ko yonkera igihe ashakiye, ngo ntugomba no kumutandukanya na nyina igihe kinini nka kumwe ababyeyi bamwe babashakira uburiri bwabo cyangwa bakabaharira abakozi.

Yanagarutse ku bonsa bakababara cyangwa se bakaba banagira ibisebe, avuga ko umukobwa wonkeje bwa mbere imiterere y’ibere rye ishobora kuba ikibazo iyo umwana atabasha gufata ikizigira cy’ibere, ngo bituma afata imoko yonyine hakaba igihe akurura agasanga nta kirimo, akaba yanaruma nyina hakaza ibisebe. Gusa igihe haje ibisebe ntagomba kureka kumwonsa, ahubwo akwiye kumushyira ku ibere igihe kinini kuko ya mashereka arimo antibiotique byatuma yomora bya bisebe, ariko ngo iyo afashe ikizigira cyose imiyoboro irafunguka ku buryo umuntu atababara.

Agaruka ku babyeyi baha abana ibintu babonye ngo barwaye icyo mu nda, kandi bagomba gufata ikindi kintu icyo ari cyo cyose nyuma yo kumara amezi 6 bafata ibere gusa, yagize ati: “ibyo bikunda kubaho iyo umwana akimara kuvuka, bakavuga ngo afite icyo munda, ariko twibuke ko umwana uko atangiye gufata ibere atari amenyereye amashereka agenda ajya mu nda ari ko amara agenda yizingura, umwana akaba yaribwa cyangwa se akarira bakavuga ko ari icyo munda, ariko ni ya mara atangiye guhura n’amashereka akagenda yizingura, ntabwo kiba ari ikibazo gikomeye, ujya kwa muganga bakagufasha ariko si ngombwa ko ujya gushaka ibindi bintu”.

Mucumbitsi kandi yongeyeho ko abagabo nabo iki gikorwa kibareba cyane kuko umugore aba agomba konsa atuje, ngo iyo ari ku nkeke ntibituma ubwonko bufasha amashereka kuza, kandi ngo igihe umugabo afite umwanya aba agomba kumuba hafi akamushyigikira, ashobora no konsa umugabo ari kumukoraho mu bitugu amuganiriza bigatuma igituza kibyimba amashereka akaza neza.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru cyahariwe konsa, uyu mwaka wa 2020 igira iti: “Dufashe ababyeyi konsa no guha abana imfashabere ikwiye duteze imbere imbonezamikurire y’abana bato”.