Published Wednesday , on 27 June 2018, 17:40:35 by Christophe Hitayezu


Abafite ubumuga bahangayikishijwe n’uko zimwe muri serivisi zifashisha ikoranabuhanga zitaborohereza ngo bazibonemo nk’abandi banyarwanda, bakavuga ko ahanini biterwa no kuba abategura uburyo zitangwamo batabatekerezaho.

Vuguziga Innocent wo mu karere ka Rwamagana, ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko serivisi zimwe na zimwe batabasha kuzibona, agira ati “Hari porogaramu nyinshi za mudasobwa usanga zifite ikibazo gikomeye cy’uko abazikora batita ku buryo bufasha abafite ubumuga”.

Ubu serivisi nyinshi za Leta zitangwa binyunzwe ku rubuga rwa Irembo, Vuguziga avuga ko ubu buryo bwirengagije abafite ubumuga kuko hari serivisi basonerwaga ubu bagasabwa kuzishyura, agira ati “Abakoze iriya mishanga nk’Irembo, ntibigeze bateganya uburyo nk’umuntu ufite ubumuga yahabwa nimero akayishyiramo akaba yabasha gusonerwa serivisi ubusanzwe atishyuraga nk’izo kwa Noteri, icyemezo cy’amavuko n’ibindi batishyuraga cyane cyane abamugariye ku rugamba”.

Dr. Mukarwego Betty, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ufite ubumuga bwo kutabo, avuga ko nk’iyo ugiye muri Siberi (Cyber), usanga imashini zimwe za mudasobwa zidafite porogaramu umuntu ufite ubumuga yakoresha ngo abashe kuzisomeraho.

Dr. Mukarwego Betty atanga ikiganiro mu nama nkuru y’abafite ubumuga

Avuga ko imbogamizi ari nyinshi zirimo n’izikora ku bukungu bw’utabona mu buryo butaziguye, Dr. Mukarwego agira ati "Ibyuma bya ATM ibyinshi ntibivuga, usanga abenshi batabasha kwifatira amafaranga babikoresheje, byadufasha rero byose babishyizemo amajwi ku buryo n’umuntu utabona abasha kubikoresha atarinze gufata undi muntu ngo amubwire umubare we w’ibanga kuko abenshi banayabura, iyo ubwira abantu umubare w’ibanga wawe nta mutekano amafaranga yawe aba agifite".

Ibyuma bibikurizwaho biri mu bitorohereza abafite ubumuga bwo kutabona kubona serivisi za Banki

Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’abafite ubumuga, NCPD, avuga koko ko ikibazo gihari kuko ikoranabuhanga ari ikintu gishya mu Rwanda, bityo hakaba hari byinshi bitaranoga ku girango n’abafite ubumuga bibagereho kuburyo bukwiye bitewe n’ubumuga umuntu afite, akavuga ko ku ma Banki ho hari n’abanga kubaha amakarita bafite impungenge ko batazabasha kuyakoresha cyangwa bakibwa.

Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD mu nama y’abafite ubumuga

Avuga kandi ko n’amaterefone menshi atabafasha ariko hakaba hari ibiganiro n’amasosiyeti ayacuruza ku buryo hajya hazanwa izo ababona n’abatabona bakoresha. Ku bijyanye na Porogaramu zo muri mudasobwa avuga ko akenshi biterwa no kutamenya kuko mudosabwa yose ushobora kongeramo uburyo utabona yayikoresha.

Atangiza inama y’abafite ubumuga ku wa Kabiri tariki 26 Kamena, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko ibibazo bigihari bizwi ariko uko ubushobozi bw’igihugu bugenda bwiyongera ari na ko bizakomeza gukemurwa ku buryo abafite ubumuga bibona muri serivisi zose zirimo iz’uburezi, ubukungu, imibereho myiza n’izindi.

Minisitiri Kaboneka yijeje abafite ubumuga ko ibitanoze bizakomeza gukosorwa