Published Thursday , on 1 November 2018, 15:04:58 by Christophe Hitayezu

Mu mahugurwa y’iminsi itanu yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’Ubuhinzi, arebana no kwandika imiti yemewe gukoresha mu buhinzi mu Rwanda, byitezwe ko abayitabiriye bahakura ubumenyi buzafasha kugabanya ingaruka zikunze guterwa na yo zirimo kwangiza ubwiza bw’umusaruro bwanaba intandaro yo kubura isoko.

Byasobanuwe ko umusaruro mwiza utaramimo ibisigazwa by’imiti byoroha no kuwushakira isoko .

Hakizamungu Leo ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, yibutsa ko umuti wica, agira ati "Bisaba kuwukoresha uwuzi neza iyo bitabaye ibyo ugira ingaruka ku bantu n’ibidukikije".

Akomeza agira ati "Hari imiti ikoreshwa mu biribwa, iyo ubyohereje mu mahanga ku isoko bapima bagasanga hari uducece tw’umuti tutaracagagurika ibindi, bituma bafata ingamba zo guhagarika ibiribwa biturutse muri icyo gihugu, ibyo byabaye no kuri Kenya ku muti wa Dimithoate".

Niragire Ildephonse, ni umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe kugenzura no kurwanya indwara zo mu biribwa, agira ati "Aya mahugurwa ku gikoresho cyakozwe na FAO atwereka imirongo migari y’uko tugomba kwandika imiti ku rwego mpuzamahanga, biradufasha kunoza uko twabikoraga kandi tubihuza n’ibiteganyijwe mu rwego mpuzamahanga".

Hakizimana na Niragire bungurana ibitekerezo ku byo bari guhugurwaho

Ivy G.M Saunyama ni umukozi wa FAO ushinzwe kugabanya ingaruka ziterwa n’imiti ikoreshwa mu buhinzi mu majyepfo n’uburasiraziba bwa Afurika, avuga ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakora mu nzego zishinzwe kwandika no gukurikirana ibijyanye n’imikoreshereze y’imiti.

Ivy Saunyama atanga amahugurwa

Saunyama kandi avuga ko bizafasha u Rwanda gukomeza kuba imbere mu kubahiriza ihuzwa ry’amabwiriza agenga imiti mu karere k’uburasirazuba bwa Afurika.

Joost Vlaming, umujyanama wa FAO mu itegurwa ry’iki gikoresho avuga ko aya mahugurwa agamije gusobanurira abayitabiriye imiterere y’iki gikoresho cyo kuri murandasi ku buryo bazajya bayakoresha umunsi ku wundi mu kazi kabo.

Joost Vlaming

Aya mahugurwa yatangiye tariki 29 Ukwakira akaba akazageza tariki 2 Ugushyingo 2018, yitabiriwe n’abakozi b’ibigo bya Leta bagera kuri 20 bashinzwe kwandika imiti ikoreshwa mu buhinzi ndetse n’abakurikirana iby’imikoreshereze yayo.