Published Friday , on 8 June 2018, 20:58:11 by Christophe Hitayezu

Hagiye gukusanywa imibare y’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda, kuko kutamenya abahari n’uburyo bakora ngo biri mu bituma amenshi mu mahirwe abacika bityo imishinga yabo ntitere imbere.

Abafatanyabikorwa ba RYAF bafatanyije n’ubuyobozi bwayo kunoza uburyo hagiye gukusanywa imibare y’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi

Regis Umugiraneza ushinzwe ishami ry’iyongeragaciro ry’ibikomoka mu buhinzi mu Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi (RYAF), avuga ko ubu buryo bwo kumenya ibyiciro biri mu rubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi bizatuma iri huriro ribafasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari akenshi ruba rutazi.

Agira ati "Twe nka RYAF tuzababera ikiraro kibahuza n’amahirwe, bo hari ibibazo bafite batashoboraga gukemura kandi hari abantu bashobora kubafasha kubikemura, haburaga uburyo bwo kubahuza".

Asobanura ko niba hari umuntu uri mu cyaro akora amandazi cyangwa imitobe, hari ubwo yaba atazi ibikoresho yakenera ngo abikore mu buryo bwisumbuyeho bigere ku rwego mpuzamahanga, ugasanga hari ikigo wenda nk’ikigo cy’ubuziranenge gifite urutonde rw’ibikoresho byose n’uko bikoreshwa, bityo akabasha kubona uko yanoza ibyo akora.

Regis Umugiraneza

Ku bijyanye n’uko abenshi mu rubyiruko bavuga ko ikibazo ari amafaranga, Umugiraneza avuga ko hari n’uburyo bazabafasha kubona inguzanyo za Banki, ariko kandi anavuga ko hari imishinga mpuzamahanga myinshi iba ifite amafaranga ariko abenshi mu rubyiruko ntibamenye n’uburyo bayasaba, bikaba biri mu byo RYAF ivuga ko yiteguye gufasha urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi.

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemarry, avuga ko ubu impuzandenge y’umuhinzi mu Rwanda afite imyaka 55, bityo ko hatagize igikorwa byazagorana ngo bukorwe kinyamwuga kuko abenshi babwize ari abato.

Minisitiri Mbabazi

Kugeza ubu urubyiruko ruzwi rukora ibijyanye n’ubuhinzi ni ibihumbi 200, ngo iyi mibare ikaba ari mike cyane. Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena, nibwo ubuyobozi bwa RYAF n’abafatanyabikorwa bayo bose banogeje uburyo iyi mibare izakusanywa, iyi gahunda ikazatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga ikazanakomeza.

Kanda urebe andi mafoto y’iki gikorwa