Twifashishije amakuru dukesha urubuga rwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, twakusanyije bimwe mu byaranze uyu munsi tariki 10 Mata 1994.
- Ku itariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi barenga 7564 biciwe muri kiliziya ya Gahanga mu cyahoze cyitwa komine kanombe na ho abandi batutsi barenga 2522 bicirwa i Karembure muri Gahanga. Ibi bitero byahitanye aba bose byari biyobowe n’uwari wungirije burugumesitiri wa kanombe, ari kumwe na Konseye wa segiteri Gahanga witwaga Buregeya , Kimonyo François, abasirikare barindaga ikiraro cya kanzenze n’abasirikare babahaga ku musozi wa Rebero.
- Kuri iyi tariki kandi abarindaga Perezida Habyarimana barashe ibitaro byitiriwe Umwami Faysal bakoresheje intwaro ziremereye za Rokete (Rockets) bica abarwayi 29, bakomeretsa n’abandi barenga 70.
- Abatutsi bari bahungiye mu biro bya komine Gashora n’abari muri ISAR karama, ubu ni mu murenge wa Rilima, akarere ka Bugesera, barishwe.
- Kuva 10 kugeza 15 Mata 1994, Abatutsi bajyanywe aho ingabo zirinda umukuru w’igihugu zabaga ku kimihurura mu nzu ya CND maze bicirwayo.
- Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Kiziguro barishwe, ubu ni mu karere ka Gatsibo
- Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Gikumba, muri Bumbogo barishwe .
- Abatutsi barenga 14500 bari bahungiye mu nzu ya MRND barishwe habasha kurokoka 2 gusa, bakaba barishwe n’interahamwe zari ziturutse mu ma komini ya Giciye na Ngororero yo ku Gisenyi
- Ambassade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yafunze imiryango yayo i Kigali maze ambasaderi Rawson n’abakoraga muri iyo ambassade 250 bisubirira iwabo.
- Abatutsi bari bahungiye mu Gatsata ku bigega bya peteroli barishwe
- Imibiri y’Abatutsi n’inkomere barenga ibihumbi 10 bakuwe ku mihanda ya Kigali bajyanwa mu bitaro.
- Abatutsi basaga ibihumbi 10 biciwe muri kiliziya Gatolika ya Ruhuha no muri komine ziyikikije zirimo Ngenda na Bugesera.
- Impuzamugambi n’interahamwe bishe abatutsi basaga ibihumbi 10 bari bahungiye muri komine Gashora no ku biyaga bya Rumira na Kodogo muri Bugesera.
- Batayo y’ingabo z’umuryango wa RPF -Inkotanyi zivuye i Byumba, bageze muri CND kugira ngo bafashe ingabo zari zihari gukomeza kurokora Abatutsi barimo bicwa.
- Abatutsi 100 bari mu bitaro bikuru bya Kigali bishwe n’ingabo za Leta yari iriho icyo gihe.
- Abatutsi benshi ba Kangazi muri Nkanka (Cyangugu) batawe mu kiyaga cya Kivu.
- Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ba Ntura i giheke muri Cyangugu.
- Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Ntendezi
- Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Musasa mu gasanteri ka Ruli mu karere ka Gakenke.
- Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Rwankuba, ubu ni mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke.
Emmanuel Murwanashyaka