Published Wednesday , on 19 December 2018, 12:41:02 by Jean Claude Muvunyi


Abafite virusi itera SIDA baba mu rugaga rubahuza RRP+ (Reseau Rwandais des personnes vivant avec VIH/SIDA) bahamya ko ubu bumva nta bwoba bw’urupfu ruyiturutseho kuko biteza imbere bakanagirana inama.

Ibi babitangarije mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 uru rugaga rumaze rubayeho kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018 ndetse no kureba uko abafite iyi virusi barengeje imyaka 50 babayeho n’icyakorwa ngo bitabweho uko bikwiye.

Dr. Sabin Nsanzimana ushinzwe gahunda zo kurwanya indwara zo mu maraso harimo na SIDA, yavuze ko uru rugaga rwafashije abarurimo kumva neza akamaro ko gufata imiti uko bikwiye bityo bikaba byarabongerereye ikizere cyo kubaho.

Yongeyeho ko iyo umugore ufite virusi itera SIDA afashe imiti agifite nibura abasirikare b’umubiri 500 bimufasha kubaho igihe kingana n’icy’umuntu muzima, mu gihe umugabo hagabanukaho gusa imyaka itageze kuri ibiri.

Semafara Sage ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’uru rugaga, yavuze ko bafasha abatariyakira bakabaganiriza.

Yagize ati “Dutangira muri 2013, bahabwa akato cyane ariko ubu bimaze kugabanuka bigaragara. Nta wukwiye guceceka rero uburwayi afite kuko binamutesha inama nziza za bagenzi be ndetse n’ibyo agenewe”.

Iryivuze Isaïe ufite imyaka 66 akaba amaze imyaka 15 ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA akanaba muri uru rugaga ahamya ko rwamufashije cyane, yagize ati "Uru rugaga rutaraza uwasanganwaga iyi virusi yahitaga yumva ko ari umukandida w’urupfu. N’abadusuraga icyo badufashaga ni ukudusengera gusa. Ariko uru rugaga rumaze kuza rwaraduhuje twiremamo icyizere ubu turakomeye".

Habinshuti Emile yadutangarije ko yanduye virusi ya SIDA akagera muri CHUK ahazwi nko muri kane ariko atazi ko ari yo akajya agendera mu kagare. Yaje gukena cyane avuzwa n’ubuyobozi ariko ubu ahamya ko ameze neza kandi yaniteje imbere ku buryo ari mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Uru rugaga rufite abanyamuryango ibihumbi 120, bakaba bakomeje kwiteza imbere aho bari mu mashyirahamwe 300, bakagira inzu ya miliyoni 100 muri Kigali n’ibibanza bitandukanye. Ubu bageze aho bumva ko batakiri umutwaro ku gihugu dore ko banaheruka gutanga amafaranga angana na miliyoni imwe n’igice mu kigega Agaciro.

Abangana na 3% by’Abanyarwanda nibo bafite virusi itera SIDA, Umujyi wa Kigali ukaba ariwo ufite umubare munini. U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhagarika ikwirakwizwa ry’iyi Virusi ku buryo muri 2030 haba nta mu Munyarwanda waba wandura.