Published Friday , on 7 December 2018, 17:10:00 by Jean Claude Muvunyi


Umuyobozi wa UNAIDS ku Isi, Michel Sidibé aha ishimwe n’ishingano Madamu Jeannette Kagame

Tariki 7 Ugushyingo 2018, Madamu Jeannette Kagame yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Sida no guharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko, agirwa Ambasaderi wihariye w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS)..

Yahawe izi nshingano bitewe n’uruhare rugaragara yagize biciye mu muryango yashinze witwa Imbuto Foundation ndetse n’ingamba u Rwanda rwashyizeho ngo ihashywe burundu.

Muri uyu muhango wo kumuha izi inshingano, herekanwe uko SIDA iteye mu Rwanda binyuze mu bushakashatsi UNAIDS yakoze hagati ya 2010 na 2017.

Ubu bushakashatsi bwasohotse muri Kamena 2018 bwerekanye ko 89% bazi uko ubuzima bwabo buhagaze, 92.3% bafata imiti. Bugaragaza ko 91% bamaze kongera umubare w’abasirikare mu mubiri ku buryo batapfa kwanduza iyi ndwara.

Imbuto Foundation yatangiye kwita ku bana bafite ikibazo cya SIDA kuva mu 2000.

Akimara gutorwa yavuze ko agiye gukuba ingufu yakoreshaga inshuro nyinshi kugira ngo ubwandu bushya buzacike burundu.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, yashimiye inzego zose zigira uruhare mu kurwanya SIDA mu bana n’urubyiruko, anabasaba kutadohoka ku nshingano zo kuyihashya u Rwanda rukazagera ku ntego y’uko nta mwana uzajya avukana ubwandu.

Fode Ndiaye uhagarariye ONE UN Rwanda yavuze ko asanga Jeannette Kagame azagira uruhare rufatika mu kurandura SIDA.

Yagize ati "Jeannette Kagame si umugore wa Perezida gusa, ahubwo yigiramo impuhwe nyinshi ndetse n’umuhate wo guhindura ibibangamiye abantu".

Michel Sidibé uyobora UNAIDS yavuze ko asanga u Rwanda ari Indorerwamo y’Afurika kuko ubu rwamaze kugera ku ntego yo muri 2030 yo kuba abangana na 90% bazi uko bahagaze.

Ibi u Rwanda rwabigezeho rubifashijwemo no guhugura abo mu nzego zo hasi gupima SIDA ndetse rukaba runatanga imiti igabanya ubukana bwayo ku buntu.