Published Tuesday , on 6 March 2018, 20:04:00 by Niyonsaba Habibu


Ubwo ’Championat’ y’abongereza yatangiraga ikipe y’umutoza Guardiola yatangiye igaragaza ubukana budasanzwe, iyi kipe yatangiye itsinda mukeba wayo Liverpool mu mukino wabahuje aho byaje kurangira ikipe ya Manchester City igaragaje ko yiyubatse bihagije, bikaba byaraje yihanangirije ikipe ya Liverpool iyitsinze ibitego bitanu ku busa 5-0, ibi bikaba byarababaje abakunzi b’ikipe ya Liverpool ariko benshi mu bakunzi ba ruhago bakibaza niba koko iyi kipe izarangiza Champion ifite ubukana bungana kuriya.

Ntibyatinze iyi kipe yagiye yigaragaza ku buryo bukomeye aho yarinze irangiza imikino ibanza idatsinzwe umukino n’umwe, iza kubishimangira ubwo yazaga kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya “Crabao cup” ikaza guhura na Arsenal maze Manchester City iyisengerera ibitego 3-0 byaje kubabaza abakunzi b’ikipe ya Arsenal.

Ntibyarangiriye aho kuko nyuma y’iminsi mike ikipe ya Arsenal yaje kongera ihura na Manchester City mu mukino wa Championat aho abenshi bahamyaga badashidikanya ko Arsenal itakongera gutsindwa na Manchester City ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ariko ibyo ntibyabujije Manchester City kongera kwerekana ko ari ikipe yiyubatse kandi ikomeye maze irayisubira iyitsinda 3-1.

Mu mugoroba wa tariki 4 Werurwe 2018 saa 18:00 nibwo benshi bari bategereje umukino ukomeye cyane wari utegerejwe n’abakunzi benshi ba ruhago, ni umukino wahuzaga ikipe ya Manchester city na Chersea aho aya makipe yombi igice cya mbere cyarangiye aguye minswi anganya 0-0 ariko ntibyatinze kuko ku munota wa 46 Bernardo Sliva yaje gufungura amazamu atsindira ikipe ya Man City igitego dore ko ari na ko umukino waje kurangira, mu mukino ubanza Chersea yari yatsindiwe iwayo igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kevin De Bruyne.