Published Monday , on 11 June 2018, 15:10:28 by Christophe Hitayezu

Abagore bo mu murenge wa Manihira wo mu karere ka Rutsiro baracyumva ko bari munsi y’abagabo haba mu mitekerereze ndetse n’ubushobozi mu gukora imirimo itandukanye, ibi bigatuma uruhare rw’abo mu gutanga ibitekerezo biteza urugo imbere ruba ruto kuko abenshi batanamenya ayo abagabo bakorera bitwaje ko ari abatware b’ingo.

Uwimana Emmanuel, kimwe n’abandi bagabo bagira icyo bavuga kuri iyi ngingo, bahuriza ku kuba ari bo ba nyri ingo, bagomba kugenera abagore kugirango babone uko banywa ’agacupa’, kandi binatuma bayakoresha uko babyifuza ari naho hava kuyasesagura aho kuyakoresha ibyumvikanyweho na bombi biteza imbere urugo.

Abagabo bavuga ko bagenera abagore babo

Bangamwabo Leonidas we agira ati "Buriya umugore iyo wamucyuriye akantu keza arishima, amenya ko wungutse ntabwo ari ngombwa ngo amenye akazi kawe kose kuko ugomba kwerekana ubwenge imbere ye nk’uko Bibiriya itubwira".

Bavuga ko iyo beretse amafaranga yose abagore n’ubundi batabashira amakenga bumva ko byanze bikunze hari ayo babahishe, abandi bakumva ko bituma birata kuri bagenzi babo, bityo iyi myumvire igatuma bumva ko hari ayo bagomba kugira ibanga bakayigengaho.

Abagore na bo bahuriza ku kuba abagabo ari bo batware, ni imvugo igaragaza ko batazi uburenganzira bwabo dore ko ngo abagabo biyemeje gufatanya kuyobora ingo babita inganzwa.

Ku bijyanye no kuba umugore yayobora urugo, Nyirakanyenyeri Daphrose agira ati "Aba umutware w’urugo se yasumba umugabo! Oya, nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, burya umugore agira aho agarukira".

Yemeza ko umutungo w’urugo ucungwa n’umugabo, gusa akavuga ko bituma umugore atatekereza ku mishinga y’iterambere isaba amafaranga kuko aba atazi ayo bafite, ndetse ko akenshi n’ushatse kubibaza umugabo amutonganya ko bitamureba, ibi bikanaba intandaro y’ubukene.

Umunyamategeko Hakizimana Elie, avuga ko itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryemera ko abashakanye bayobora urugo ku buryo bungana, ati "Mu itegeko ryasimbuwe n’iri, hari harimo ko umugabo ari we mutware w’urugo, ibi abagabo bamwe bakaba barabyitwazaga bakumva ko ari bo bagomba gufata ibyemezo byose mu ruro, yagurisha nk’inka umugore yamurega mu rukiko akisobanura avuga ko yayitanze nk’umutware, bityo uwareze ntagire aho agera".

Ubu iyi ngingo yavanywemo, isimburwa n’iya 209 igira iti "Abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera. Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha".

Me Hakizimana Elie aganira n’abaturage b’i Manihira kuri iri tegeko

Imyumvire y’uko umugore atanganya ububasha n’umugabo mu rugo ishobora kuba iri n’ahandi hirya no hino mu gihugu, nyamara kumuha umwanya mu micungire y’umutungo biri mu nyungu y’abagize urugo bose, ndetse n’utabyubahiriza yabihanirwa n’itegeko kuko ubu riha ububasha bungana abashakanye bombi mu micungire ya wo.

Umurenge wa Manihira wiganjemo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari na bwo butanga amafaranga menshi ku batuye aka gace, bukorwa n’abagabo ndetse n’abakobwa bake, nta mugore wubatse wabujyamo kuko batinya ko babaseka, ngo si umurimo wabo, bityo bakikorera ubuhinzi bw’ibitunga urugo ndetse n’imirimo yo mu ngo.