Published Saturday , on 24 March 2018, 10:41:24 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi bw’ikirere, ikigo Meteo Rwanda cyamurikiye abantu batandukanye ibyo gitangaza aho biva, ndetse kinibutsa ko amakuru y’ubumenyi bw’ikirere afasha mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi iyo akoreshejwe neza.

Abamurikiwe ibikorwa bya Meteo Rwanda biganjemo abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, batangarije NONAHA.com ko bungutse byinshi nyuma y’uko bajyaga babyumva mu magambo.

Bimwe mu bigo byari byatumwe ni Lyecee de Kigali, Lycee notre Dame de Citeaux, Saint Andre n’ibindi.

Abanyeshuri bagiye bagaruka ku byo bungutse, aho bibanze ku kumva neza imiterere ya bimwe mu bikoresho bigaga ariko batabibona.

John Ntaganda Semafara uyobora ikigo Meteo Rwanda yabwiye abitabiriye ibi birori ko bamaze kugira ibikoresho bihagje, yagize ati “Abanyarwanda bagomba kwizera ndetse no gukoresha amakuru dutanga kuko yizewe ku kigero cya 89%. Aya amakuru azabafasha kongera umusaruro uturuka ku buhinzi”.

John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Meteo Rwanda

Bwana Semafara yongeyeho ko bitari bikwiye ko u Rwanda rutihaza ku biribwa kandi rubona imvura mu gihe cy’amezi 9 mu mwaka, mu gihe ibihugu by’ubutayu bibarusha kubyaza umusaruro make bafite.